Nyuma ay’aho amavugurura mu nzego z’ubuyobozi muri 2006 yasize ashyizeho Intara y’uburasirazuba, ubu hamaze kugera ibikorwa byinshi bitandukanye byahinduye ubuzima bw’abaturage baho binyuze mu kabaha akazi. Bimwe muri ibyo bikorwa ni nk’inganda inganda zahubatswe , kuvugurura imipaka ndetse n’amahoteri
Mbere gato y’uko iyi Ntara y’Iburasizarazuba ishyirwaho muri 2006 hari hoteri 2 gusa ariko ubu zimaze kuba 15, nta ruganda na rumwe rwari ruhari, ariko ubu ni hamwe mu habarizwa inganda zikomeye mu Rwanda zirimo uruganda rwa mbere muri aka karere rutunganya amakaro ndetse n’urutunganya indabo.Usibye izo hari nizindi ziri kuhubakwa.
Kuhazana inganda ndetse no kwiyongera kwizi hoteri byahinduye ubuzima bwabahatuye binyuze mu kubona akazi, nk’uko babyivugira
Mu mwaka w’2009 Akarere ka Kirere nta muriro w’amashanyarazi bari bazi, abahatuye bavuga ko byabagoye cyane mu mikorere yabo.
Kimwe n’ahandi muri iyi ntara batari bafite amashanyarazi bashyiriwemo amashanyarazi ndetse n’ubu hari ni zindi nganda ziri kuhubwakwa
Abaturage babonye amashanyharazi bavuga ko byabafashije ariko hari n’abandi batarayabona
Mu mikorwa by’imyidagaduro kandi hari Stade zimwe muri Stade bari bemerefwe na Perezida wa Repubulika ubu zamaze kuzura ndetse bazakiriraho nímikino inyurabnye
Gusa, nubwo iyi ntara nubwo ikomeje gutera imbere hari byinshi bigikeneye gukorwa cyane abagera kuri 30% by’abaturage bakiri mu murongo w’ubukene.
