Ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda mu cyerekezo 2050

Mu gihe u Rwanda rumaze gufata inzira igana mu cyerekezo 2050, abikorera bo mu Rwanda basobanura ko biteguye kugira uruhare rukomeye kurushaho kuzamura urwego rwo kwizigamira amafaranga agamije kuzunganira ayo bakura mu bigo by’imari.

Nyuma y’uko icyerekezo 2020 kigeze ku musozo kandi kikaba cyarasize igihugu hari intambwe igaragara giteye mu nzego zinyuranye z’ubuzima bwacyo harimo n’ubukungu; kuva muri uyu mwaka u Rwanda rwatangiye icyerekezo 2050.

Iki cyerekezo gikubiyemo ibice bibiri aho kugeza mu mwaka wa 2035 umunyarwanda zaba yinjiza amafranga atari munsi ya miliyoni 4 ku mwaka, mu gihe mu mwaka wa 2050 nyirizina umunyarwanda azaba abasha kubona miliyoni zitari munsi ya 12 mu mwaka.

Iki cyerekezo cy’ubukungu kizagirwamo uruhare rukomeye n’abikorera aho basobanura ko biteguye gukora byinshi mu kukigeraho, ariko cyane cyane harebwa ibijyanye no kwizigamira kugirango bunganire amafranga aturuka mu mabanki.

Usibye ibirebana no kuzigama ku banyenganda kugira ngo bashobore kubona imari ihagije yo gushora, abari mu rwego rw’inganda basobanura ko hanakenewe ubumenyi buhagije muri uru rwego kugirango ababufite cyane cyane urubyiruko bashobore gutanga umusaruro ufatika.

Mu cyerekezo 2050 kandi biteganijwe ko leta igenda iva mu ishoramari buhoro buhoro aho irya leta rizagera ku gipimo cya 8% rivuye kuri 12% ririho ubu. Abaturage basobanura ko ikibareba ari ukuvana amaboko mu mufuka bagakora kugirango bashobore kugera ku cyerekezo gifite kinini kivuze mu bukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

Bimwe mu bizafasha kugera ku cyerecyezo 2050 harimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose, guhanga udushya kandi igihugu kikubabikira ubukungu bwacyo ku bumenyi.

Ikindi kizashyirwamo imbaraga ni gahunda yo kureshya abashoramari kugirango umusaruro w’uru rwego ukomeze kuzamuka. Mu mwaka ushize wa 2019 ishoramari ry’u Rwanda ryari kuri miliyari 2.4 z’amadolari mu gihe mu mwaka wa 2018 ryari kuri miliyari 2.1 z’amadorali.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 22 =


IZASOMWE CYANE

To Top