Amakuru

Israel igiye kugirana umubano wihariye na Kibeho

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, wasuye Akarere ka Nyaruguru, aratangaza ko igihugu cye kigiye gufasha Kibeho gutera imbere mu bukerarugendo nyobokamana nk’ahantu habereye amabonekerwa y’Umubyeyi Bikiramariya, kuko Israel ifite ahantu henshi hakorerwa ubukerarugendo nyobokamana nk’igihugu kibumbatiye amateka y’imyemerere  yane cyane ya gikristu kuva kera.

Muri uru ruzinduko, ugereranyije n’ahandi yageze, Amb. wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, aha i Kibeho ku butaka butagatifu yahahaye umwihariko. Uretse gusobanurirwa amateka y’amabonekerwa, yanafashe n’umwanya w’iminota hafi 20 aganira na Mukamazimpaka Nathalie, umwe mu bakobwa batatu Kiliziya Gatorika yemeje ko babonekewe.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, avuga ko yaje gusura Akarere ka Nyaruguru kugira ngo arebe ibikorwa binyuranye igihugu cye cyafatanyamo n’aka karere mu ishoramari. Ariko ubukerarugendo bugashyirwa ku isonga, Kibeho nk’ahantu hatagatifu,hagatezwa imbere bishingiye ku buryo hamwe mu hantu hatagatifu muri Israel hatejwe imbere.

Yagize ati «Twaganiriye ku nzego nyinshi dushobora gufatanyamo zirimo nk’ibijyanye n’amazi, amashanyarazi utibagiwe  n’ishoramari mu buhinzi, ariko by’umwihariko ubukerarugendo. Ku bijyanye rero n’ubukerarugendo, dukeneye gukora ishoramari hano, mbere na mbere hakabaho kureba ubunararibonye dufite mu birebana n’ahantu hatagatifu noneho ubwo bunararibonye bugasangizwa aha hantu, kimwe mu byo natekerejeho mbere na mbere ni ugushaka umujyi twahuza na Kibeho muri Israel no ku butaka butagatifu kugira ngo tugerageze guhuza iyo mijyi n’aha ku butaka butagatifu. »

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashaka Emmanuel, avuga ko igisigaye ari ukuganira kw’impande zombi kugira ngo imishinga yagaragajwe irimo guteza imbere ubukerarugendo i Kibeho ishyirwe mu bikorwa cyane cyane hibandwa ku mubano n’umujyi wa Yeruzalemu.

Padiri Gatete Jean Pierre, umuyobozi wungirije w’ingoro ya Bikira Mariya ya Kibeho, avuga ko uru ruzinduko bagiye kuruheraho bakomeza umubano na ambasade ya Israel kugira ngo bateze imbere Kibeho.

Uretse Kibeho, Amb. Ron Adam, aha muri Nyaruguru yanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibeho, ibitaro bya Munini n’ikigo cyo guhugura abahinzi giherereye mu murenge wa Kibeho, Agriculture Community Center.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 × 30 =


To Top