Israel Mbonyi mu rugendo rw’amateka muri Isiraheli

Israel Mbonyi azabimburira abahanzi nyarwanda muri gahunda yatangijwe na Ambasade ya Israël mu Rwanda, igamije gufasha abahanzi nyarwanda kuba bajya bakorera ibitaramo mu mijyi itandukanye igize iki gihugu, ku ikubitiro hakaba haratoranyijwe uyu muhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro Israel Mbonyi yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko ari umugisha ukomeye kuri we, kandi ari amwe mu mateka akomeye mu rugendo rwe rwa muzika. Ni gahunda yiswe ‘Twende Jerusalem’ bivuze ngo Tugende i Yerusalemu.

Yagize ati: “Kuba mbaye umuhanzi wa mbere utoranyijwe muri gahunda ya ‘Twende Jerusalem’, ni iby’agaciro gakomeye cyane kuri nge Israel n’igihugu umuntu wese aba yifuza gusura kubera amateka yacyo, noneho byongeye ukora umurimo w’Imana biba ari iby’agaciro gakomeye n’ishimwe ku Mana.”

Yongeyeho ko ari inzozi zibaye impamo kuko yahoraga atekereza uko azagera muri Israel none ngo kubera Imana zirasohoye. Ati “Israel muri Israel! Narabirotaga kenshi none mbigezeho, ni inzozi zibaye impamo.”

Iyi gahunda yatangijwe ku itariki ya 6 Ugushyingo ikitwa ‘Twende Jerusalem’ iri mu murongo wa Ambasade ya Israël mu Rwanda wo kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere impano z’urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’urwego rw’ubuhanzi.

Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam mu gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro, yavuze ko binyuze muri ‘Twende Jerusalem’ Mbonyi azakorera ibitaramo umunani mu mijyi itandukanye yo muri Israël.

Ati: “Twende Jerusalem irimo kumurikwa uyu munsi, ijyanye n’urugendo rwa Israel Mbonyi muri Israël , hazabaho iminsi umunani y’ibitaramo azenguruka igihugu, ni we muhanzi wa mbere ugiye kugenda ariko ndizera ko hazabaho abandi benshi.”

Yakomeje avuga ko umubano w’ibihugu ushingira ku bintu byinshi birimo n’ubuhanzi no kuba abantu batembera bakareba uko ahandi bimeze.

Ati “Twizera ko umubano uri hagati y’ibihugu byombi ugomba no gushingira hanze, hanze ni ukuvuga kugenda abantu bagahura n’abandi, birumvikana umubano ushingira ku bintu bitandukanye bishobora kuba ubuhanzi cyangwa ubuzima cyangwa uburezi ariko nizerera mu buhanzi n’umubano w’abantu ku bantu kugira ngo uguhuza mu buhanzi kugaragare, ibi ni byo dushaka gukora ubu.”

Biteganyijwe ko ibi bitaramo Mbonyi azakorera muri Israël bizaba mu minsi ya Pasika muri Mata 2021.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 + 9 =

IZASOMWE CYANE

To Top