Leta y’u Rwanda yatangaje ko inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yagombaga kuba mu mpera z’uku kwezi yasubitswe ku busabe bw’umwe mu bakuru b’ibihugu binyamuryango wagaragaje imbogamizi z’uko atazaboneka.
Amakuru y’isubikwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, EAC, yamenyekanye nyuma y’uko u Rwanda ari na rwo ruri ku buyobozi bw’uyu muryango muri iki gihe rubimenyesheje ibihugu binyamuryango binyuze mu nyandiko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje gusubika iyi nama byaturutse ku busabe bw’umwe mu bakuru b’ibihugu wifuje ko yakwimurirwa umwaka utaha,icyakora yirinze gutangaza uwo munyamuryango uwo ari we.
Yagize ati “Ubundi amategeko avuga ko inama iterana iyo abakuru b’ibihugu bose bahari ariko udahari akaba ashobora guhagararirwa n’umuminisitiri, byanditse mu masezerano ya EAC. Ariko akenshi bikorwa ku bwumvikane iyo umukuru w’igihugu avuga ko kuri iyo tariki afiteho indi gahunda icyo gihe babyumvikanaho rwose bikaba ku yindi tariki, ni ko bisanzwe bikorwa.
[custom-related-posts title=”inkuru bifitanye isano” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]
Rero hari umukuru w’igihugu kimwe mu bigize uyu muryango wasabye Nyakubahwa Perezida wa Pepubulika nk’umuyobozi w’uyu muryango ko iyo nama yakwimurirwa mu kwezi kwa mbere cyangwa mu kwezi kwa 2 umwaka utaha kuko atari buboneke tariki 30 Ugushyingo. Ejo bundi mu nama Perezida wa Repubulika yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango muri Village Urugwiro yarabimumenyesheje hanyuma nandikira umunyamabanga mukuru menyesha n’abandi ba minisitiri b’ibihugu bigize uyu muryango.”
Uretse inama y’abakuru b’ibihugu yasubitswe izindi zari ziteganyijwe ngo zo zizaba nta shiti; zirimo iy’abaminisitiri, iy’abanyamabanga bahoraho ndetse n’indi ku bucuruzi n’ishoramari izwi nka Business and investment summit.
Icyakora Amb. Nduhungirehe yamaganye ibihuha ku isubikwa ry’iyi nama byakwirakwijwe na bimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda, ashimangira ko gusubika iyi nama ntaho bihuriye n’isubikwa ry’indi nama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda hagati y’u Rwanda na Uganda.
Yagize ati “Nta n’aho bihuriye kuko gusubika inama ya Kampala ku byerekeye gushyira mu bikorwa aya masezerano ya Luanda ryatewe na gahunda y’abagize delegation yacu batari kuboneka ku wa mbere tariki ya 18. Ibyo twarabibamenyesheje ariko tubasaba kugena indi tariki twakumvikanaho iyo nama ikaba. Hanyuma rero isubikwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC ryo nta nubwo ryasabwe n’u Rwanda, byasabwe n’umukuru w’ikindi gihugu, nta n’ubwo byasabwe na Uganda. Gushaka kubihuza mu binyamakuru bya Uganda ni ukwigiza nkana no gushaka kuvuga ngo byacitse kandi ntaho bihuriye.”
Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru tariki 8 z’uku kwezi k’Ugushyingo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari na we mukuru w’igihugu uyoboye EAC muri iki gihe, yagaragaje ko gukemura imbogamizi zikigaragara mu kwishyira hamwe kw’ibihugu binyamuryango ari byo bikwiye gushyirwa imbere kurusha inama ubwazo.
Yagize ati “Ubusanzwe ntabwo kuba inama itabaye byakabaye ikintu cyerekana ko hari ikibazo runaka, kuko ibibazo biri ahandi kandi ntibiterwa no kuba inama itabaye! Hari n’igihe twamaze imyaka 2 nta nama ibaye ariko wenda hari n’impamvu zabiteye! Ariko njyewe kuva mu ntangiriro ndabizi neza ko kwishyira hamwe atari ikintu ujyamo ugahita ubona icyo wifuzaga, ibyo rero ni ibintu tuzi kandi twemera ko ibintu bidahita bijya mu buryo ako kanya nk’uko tubyifuza.”
Biteganyijwe ko inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba izasubukurwa hagati ya Mutarama na Gashyantare umwaka utaha wa 2020.
