Itangazamakuru rirakangurirwa kuvuga neza Ururimi rw’Ikinyarwanda

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera barashyira mu majwi Itangazamakuru kuba intandaro yo gusenyuka k’ururimi rw’Ikinyarwanda, aho bavuga ko Itangazamakuru rigomba guhindura imivugire y’ururimi rw’ Ikinyarwanda.

Bikorimana Isidore utuye mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange, Akagari ka Kagenge, mu mudugudu wa Rukindo avuga ko bibabaje kuba ibinyamakuru bitandukanye cyane cyane radiyo na televiziyo bitanga ibiganiro mu ndimi z’amahanga kandi ugasanga ibyo biganiro bigenewe Abanyarwanda ijana ku ijana ndetse rimwe na rimwe ugasangabigenewe babaturage batuye mu bice by’icyaro badafite ubumenyi bwo kumva indimi z’amahanga.

Bikorimana Isidore aganira n’umunyamakuru

Yagize ati:”Birababaje kuba Abanyamakuru bajya kuri Radiyo mu kiganiro twari dukeneye turi benshi nk’abaturage ugasanga bavuga icyongereza n’igifaransa gusa, umuntu akibaza niba icyo kiganiro cyari kigenewe umubare mucye w’abantu bumva izo ndimi bikakuyobera.”

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Hagenimana Jean Bosco umuturage wo mu murenge wa Mayange twasanze yumva radiyo akadutangariza ko abangamirwa n’abanyamakuru bavuga indimi z’amahanga kuri radiyo mu gihe kitagenewe izo ndimi z’amahanga.

Jean Bosco avuga ko usibye ibyo abanyamakuru bihimbira nk’imvugo (terme) zabo bwite, usanga n’Urubyiruko rw’iki gihe ruhimba amagambo mashya atarigeze abaho mu rurimi rw’ikinyarwanda, Itangazamakuru naryo rikayafasha kwamamara vuba kubera gukoreshwa cyane n’abanyamakuru bayavuga kenshi ku maradiyo bityo bigatuma n’abana bakiri bato bakurana izi mvugo bumva ko zigezweho.

Hagenimana Jean Bosco umuturage wo mu murenge wa Mayange

Avuga kandi ko kuvanga indimi k’umunyamakuru biteza imbogamizi ku bumva iyo Radiyo batazi izo ndimi z’amahanga. Yongeraho ko uretse abanyamakuru, banabangamirwa n’indirimbo za bamwe mu bahanzi b’ubu baririmba indirimo zitumvikana kandi zitwa ngo ni ikinyarwanda, washaka ubutumwa burimo ukabubura.

Tuyishime Lita utuye mu kagari ka Kagenge mu mudugudu wa Biryogo avuga ko Ururimi rw’ikinyarwanda rwicwa cyane cyane n’abantu usanga barize, bakabikora bazi ko ari ubusirimu no kwiyerekana ku bantu batazi izo ndimi.

Lita yagize ati:”Ntenga abanyamakuru ba radiyo batumira umuntu cyangwa umuyobozi ngo aganire n’abakurikiye iyo radiyo, ugasanga hari ibibazo abajije umutumirwa mu ndimi z’amahanga bityo n’umutumirwa akagendera muruwo mujyo twe dukurikiye radiyo ntihagire icyo tuvanamo.

Peacemaker Mbungiramihigo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC), atangaza ko ibyo Itangazamakuru rikora icyo aricyo cyose Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda zigomba kuza imbere.

Peacemaker yagize ati:”Hari ngamba dufatanyije n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) zo kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru binyuze mu mahugurwa y’ibyiciro bitandukanye harimo guhugura abanditsi bakuru n’abategura ibiganiro twibanda kubereka uruhare bafite mu gusigasira Umuco ndetse tukaba dufite na gahunda yo kubikomeza  mu igenamigambi y’imyaka itanu twihaye izageza mu mwaka wa 2024.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko kugeza ubu abanyamakuru bakabakaba magana atatu na mirongo itanu bamaze guhugurwa no kubaha ubufasha bwo kugera ku nkuru  aho Aabanyamakuru baganira n’abayobozi hamwe n’Abaturage. Avuga kandi ko binyuze mu kujyana abanyamakuru mu itorero, bigishwa Indangagaciro na kirazira, gukunda igihugu, ubumwe, kwishakamo ibisubizo n’ibindi.

Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC)

Peacemaker Mbungiramihigo yasoje asaba abanyamakuru bose yaba abandika mu binyamakuru, radiyo na televiziyo gukora inkuru zibungabunga Umuco no gufatanya n’Abayobozi b’inzego z’ibanze mu bukangurambaga bugamije kwimakaza gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.

TUMUKUNDE Dodos
MENYANIBI.RW

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 ⁄ 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top