Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ni bwo amakuru yo kwegura kwa babiri mu bagize guverinoma beguye. Abo ni uwari Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi wari ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac n’uwari Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode.
Urubuga rwa Twitter rwa Serivisi z’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rugaragaza ko bombi banditse begura, aho amabaruwa yabo agomba gushyikirizwa Perezida wa Repubulika.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015, mu ngingo yaryo ya 125 ivuga ko buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w’Intebe.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy’iminsi itanu (5) nyir’ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera.
Kwegura kwa Uwizeyimana Evode kuje nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hagaragajwe ko yahutaje umusekirite w’umugore ubwo yamusabaga guca mu cyuma gisaka. Ibi nyirubwite yabisabiye imbabazi, yicuza ko bitari bikwiye.
Munyakazi na Uwizeyimana binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda muri 2016.
