Itegeko ryarimo ingingo zinyuranyije n’Itegeko Nshinga rigiye kuvugururwa

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura itegeko riteganya ibyaha n’ibibano muri rusange. Iri tegeko rigiye kuvugururwa nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rufashe umwanzuro wo gukuraho ingingo zinyuranyije n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda zari muri iri tegeko.

Ni umwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rwafashe nyuma y’aho umunyamategeko Mugisha Richard atanze ikirego kigaragaza ko hari ingingo zari muri iryo tegeko zinyuranye n’Itegeko Nshinga.

Ingingo Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro ko zikurwa mu itegeko riteganya ibyaha n’ibibano muri rusange ni iya 233 ijyanye no gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu kuko idafata abantu kimwe ikanabangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru n’iya 154 ijyanye no gusebya mu ruhame imihango y’idini.

N’ubwo ariko urukiko rw’ikirenga rwafashe umwanzuro wo kugumishaho ingingo ya 236 irebana no gutuka cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika, muri uyu mushinga w’itegeko iyi ngingo na yo yakuweho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode asobanura ko abantu bakomeje kugaragaza ko na yo ibangamye.

Yagize ati “Ingingo ya 236 yari ingingo yerekeranye no gutuka cg gusebya Perezida wa Repubulika. N’ubwo rero urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko iyi ngingo itanyuranyaga n’iya 15 n’iya 18 z’Itegeko Nshinga, twasanze na yo ikwiye kuvanwamo bitewe n’uko abenshi  mu bo ireba bakomeje kugaragaza ko ibangamiye ubwisanzure, turavuga cyane cyane abanyamakuru, abandi bashaka gutanga ibitekerezo byaba ari ibinenga ‘institution du chef de l’etat en tant que tel’, kuko icyo abantu bakwiye kumva hano ni uko ari ‘institution’, ntabwo Perezida wa Repubulika bivuga umuntu runaka. Bityo rero tugasanga iyo ngingo na yo ikwiye kuvanwaho.”

Ku wa 25 Mata uyu mwaka Itangazo ryavuye muri Perezidansi ya Repubulika na ryo ryagaragazaga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame atemeranya no kugumisha iyi ngingo mu mategeko mpanabyaha kuko ari imbonezamubano, kandi ko bikwiye gukomeza kuganirwaho.

Izi ngingo, kimwe n’iya 136 n’iya 140, zari zaregewe Urukiko rw’Ikirenga na Me Mugisha, wagaragazaga ko zinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Uyu mushinga w’itegeko, ugiye gusuzumirwa muri komisiyo ibishinzwe mbere y’uko wemezwa n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ugahinduka itegeko.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 25 =


IZASOMWE CYANE

To Top