Itegeko ryemeje ko umunyeshuri uzajya ava mu kiciro ajya mu kindi azajya abanza akagaragaza umubare w’ibiti 10 yateye ku kigo yigagaho.
Iri tegeko rikaba ryaremejwe mu gihugu Philippine taliki ya 15 Gicurasi 2019 ko buri munyeshuri wese muri iki gihugu asabwe kujya atera ibiti icumbi mbere yo kurangiza amasomo ye ku kigo runaka aba yigaho.
Iri tegeko ry’uko umunyeshuri asabwe gutera ibiti icumi akagerageza no kubyitaho paka bikuze, rireba abanyeshuri biga mu mashuri makuru, aya kaminuza n’ibindi bigo bitandukanye yaba n’ibyigisha imyuga aho ubuyobozi bw’ikigo buzajya bushyikiriza abanyeshuri ingemwe z’ibiti, ikigo kikabageza naho bigomba guterwa.
Ibi bije kandi mu buryo bwo gusigasira ibidukikije aho iki gihugu kihaye intego yo kongera umubare w’ibiti biterwa buri mwaka nyuma yo gusanga ko hatagize igikorwa ibiti bishobora kuzacika muri iki gihugu.
Gary Alejano, ushinzwe ibijyanye n’uburezi muri iki gihugu avuga ko abarenga miliyoni 12 barangiza mu mashuri abanza, miliyoni 5 bakajya mu mashuri makuru naho abarenga gato ibihumbi 500,000 bakaba barangiza kaminuza buri mwaka.

Buri munyeshuri hano yarari kwiterera ibiti bye 10 nkuko abisabwa n’ubuyobozi
Akomeza avuga ko aba banyeshuri bose biga mu mashuri makuru na kaminuza mu gihe baba batera ibiti iki gihugu cyanjya cyunguka ibiti bigera kuri miliyoni 175 buri mwaka bityo amafaranga igihugu gitanga muri gahunda yo gutera ibiti akabasha gukora ibindi bikorwa.
Mu gihugu cya Philippines hakaba hakomeje kugaragara ikibazo cyigabanuka ry’ibiti bitandukanye harimo n’amashyamba.
TUMUKUNDE Dodos
MENYANIBI.RW
