Itegeko ry’Umujyi wa Kigali rikuraho ubuzimagatozi bw’uturere ryatowe

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali, bikaba bigiye kwihutisha iterambere ry’uyu mujyi, kuko uzaba ufite icyerekezo kimwe n’imitekerereze imwe.

Iri tegeko rishya, ryahaye Umujyi wa Kigali ubwisanzure mu mikorere, aho uzaba ufite inshingano yo gukurikirana ibikorwaremezo n’imiturire, na ho uturere tuwugize twibande ku gutanga serivisi ku baturage.

Komite nyobozi izaba igizwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, n’abamwungirije 2, ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo n’ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida wa Komisiyo ya politiki yasuzumye umushinga w’iri tegeko, Depite Colette Rubagumya avuga ko uburyo imiterere y’Umujyi wa Kigali yari imeze, byatumaga imikorere itagenda neza.

Yagize ati “Imiyoborere y’Umujyi wa Kigali yasaga n’idahujwe, kuko Umujyi wa Kigali wagiraga ubuzimagatozi ndetse n’uturere tuwugize tukagira ubuzimagatozi, bigatuma umujyi utagaragarira mu ishusho imwe y’umujyi ufite icyerecyezo kimwe n’igenamigambi rimwe ndetse n’imiyoborere imwe. Uyu mushinga rero ukaba ugamije guha Umujyi wa Kigali ibyangombwa, haba ubwisanzure mu mikorere n’abakozi byatuma utera imbere byihuse kandi neza.”

Umushinga w’itegeko ariko, wari wateganyije ko amategeko ngengamikorere yajya yemezwa na minisiteri ifite ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano. Gusa abadepite bagaragaje ko niba hagamijwe gutanga ubwisanzure, iyi yaba ari imbogamizi.

[custom-related-posts title=”inkuru bifitanye isano” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]

Depite Barikana Eugene yagize ati “Ni inama njyanama iri double (yikubye kabiri), ihagarariye abaturage ikanahagararira ‘central government’. Ariko kubera intambwe yari itewe nziza, reka njyanama ihabwe izo nshingano zo gutegura uwo mushinga, atari umushinga wo kuvuga ngo uzanyura mu nama y’abaminisitiri, ahubwo ube umushinga wemezwa n’inama njyanama.”

Depite Murara Jean Damascene yagize ati “Turi mu bintu bya decentralization (kwegereza abaturage ubuyobozi). Umujyi wa Kigali uzakora mu bwisanzure bwawo. Ngira ngo ntabwo byumvikana neza ukuntu minisiteri izajya gushyiraho amategeko ngengamikorere y’inama njyanama cyangwa se y’Umujyi wa Kigali. Ubwo se hari ububasha bazaba bafite!”

Kuri iyi ngingo, Visi perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabagwiza Edda yavuze ko amategeko ngengamikorere y’Umujyi yazajya ategurwa n’Inama Njyanama.

Ati “ Numva bishoboka ko mu nshingano z’inama njyanama kuko n’ubundi ikora imishinga, yiga ibintu bitandukanye ikanabyemeza. Numva twakongeramo inshingano yo gutegura no kwemeza amategeko ngengamikorere.”

Ibi byatumye ingingo ya 9 ivugururwa, na ho iya 19 n’iya 30 zikurwamo kugira ngo ubwisanzure mu mikorere Umujyi wa Kigali ukeneye kugira ngo ibikorwa byihute buboneke.

Mu zindi mpinduka zigaragara mu miterere y’Umujyi wa Kigali, ni uko umubare w’abagize inama njyanama uzava kuri 33, ukagera kuri 11, aho abajyana 6 bazajya batorwa mu turere tugize Umujyi wa Kigali, abandi 5 bashyirweho na Perezida wa Repubulika.

Uturere tugize Umujyi wa Kigali na two nta buzimagatozi tuzaba dufite, aho abayobozi batwo bazaba ari abayobozi nshingwabikorwa bashyirwaho n’iteka rya minisitiri w’intebe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yemeza ko izi mpinduka zizanoza imikorere.

Yagize ati “Ubu ni ukuvuga ngo akarere k’Umujyi wa Kigali, ntabwo kakiri urwego politiki, kabaye urwego tekiniki, kubera ko umujyi wabaye umwe, ntabwo ikiri ya mitwe 4. Ibyo twari dufite mbere, twari dufite umujyi 1 n’imitwe 4, buri mutwe wigenga. Hakaba uburyo umujyi uhuza ariko buri mutwe wigenga. Ubu rero tugize umujyi 1, ufite imitekerereze imwe, ufite icyerekezo kimwe, ufite n’abakuriye turiya turere bakomeye mu rwego rwa tekiniki. Twashatse rero kujya muri icyo cyerekezo cyo kongera imbaraga z’umumenyi n’ubushobozi n’ubunararibonye kuri izo nzego za technique kuko ntizikiri inzego politiki.

Yunzemo ati “Na ho ubundi ku mirenge tuzongera imbaraga muri ‘decentralisation’ nk’uko bimeze, kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage. Ariko mu nzego zo hejuru hongerewemo icyo cyari kibuze kugira ngo umujyi ube wa mujyi wihuta dushaka kubyaza iterambere ryihuse nawe tuwubone.”

Ubusanzwe, Umujyi wa Kigali wagengwaga n’itegeko rigenga utundi turere tugize igihugu. Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ni ryo ryagennye ko umurwa mukuru w’u Rwanda ugira umwihariko, mu mitunganyirize n’imikorere.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 + 5 =


IZASOMWE CYANE

To Top