Umuyobozi wa Task Force y’itorero ry’igihugu aratangaza ko iterambere rirambye ari iryubakiye ku mico myiza kugira ngo ritazasenyuka.
Ubwo yaganiraga n’abagize itorero ry’abakangurambaga b’imibereho myiza bo mu turere twose tw’u Rwanda ubwo bari bateraniye i Nkumba mu karere ka Burera, Rucagu Boniface yagize ati:” byamaze kumenyekana ko iterambere rirambye rizamara igihe kandi tuzasigira abazadukomokaho ari iterambere ryubakiye ku mico myiza, ryubakiye ku ndangagaciro ryugakiye kuri kirazira”.
Rucagu Boniface avuga ko ariyo mpamvu abanyarwanda bose bagomba kujya mu itorero kugira ngo bigiremo indangagaciro z’umuco nyarwanda kuko arizo leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ishingiyeho kugira ngo igere ku iterambere rirambye.
Mu itorero niho abubaka iterambere babanza gutorezwa ukuntu batazarisenya. Kuko ariho bigira indangagaciro zo kubanisha abanyarwanda neza no kubakangurira kwiteza imbere nk’uko umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu abisobanura.
Itorero ry’abakangurambaga b’imibereho myiza bo mu turere twose tw’ u Rwanda rimaze imyaka ine ritangiye dore ko ryatangiye tariki ya 20/04/2012.
TUMUKUNDE B.Dieudonne
MENYANIBI.RW
