Itsinda ry’abadepite bo mu gihugu cya Liberia bayobowe na Hon. Acarous Gray bari mu rugendoshuri mu Rwanda, bakiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille, baganira ku mikorere n’imikoranire y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.
Perezida w’Umutwe w’abadepite yabasobanuriye imikorere y’Inteko ishinga Amategeko n’amateka ya jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, yahitanye abarenga miliyoni, ndetse n’uko nyuma u Rwanda rwiyubatse, Abanyarwanda bagahitamo gukorera hamwe hagamijwe iterambere ry’igihugu.
Yaberetse uburyo u Rwanda ruteza imbere umugore mu nzego zitandukanye z’ubuzima harimo no guhindura imyumvire. Uku kudaheza umugore muri gahunda iyo ariyo yose ngo bikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere.
Aba badepite bo muri Liberia bashimye uburyo bakirwe mu Rwanda, bagaragaza ko baje kurwigiraho ingamba zigamije iterambere rwagiye rufata n’ibindi bitekerezo byafasha igihugu cyane cyane mu guteza imbere no kongerera umugore ubushobozi.
