Itsinda ry’abasirikare 23 bo ku rwego rwa ofisiye bo mu gihugu cy’u Buholandi, bahagarariye inyungu za gisirikare mu bihugu bitandukanye bya Afurika bavuze ko iyo ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, zishyira mu bikorwa inshingano zari zifite zo kurinda umutekano, jenoside itari guhitana ubuzima bw’Abanyarwanda basaga miliyoni.
Ibi aba basirikare babitangaje ubwo basuranga ahiciwe abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro. Bunamiye aba basirikare, basobanurirwa amateka ya Jenoside n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.
Umuyobozi ushinzwe imibanire mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ingabo mu Buholandi, Brig.Gen Jan Blacqiere avuga ko nk’abashinzwe kurinda umutekano w’abaturage badakwiye kurebera ibikorwa nk’ibi bitwara ubuzima bw’abaturage.
Ati “Ibyabaye aha ntibyari bikwiye, nkatwe nk’abasirikare tubona ko kuri iyi isi ituyeho abaturage bunze ubumwe, icyo tubabwira ni ukwimakaza amahoro umwe ku wundi, turi hano kubarindira umutekano, ikindi twavuga ni uko aya mahoro tugomba kuyaharanira ntibigere ku mirwano”
Iri tsinda ry’aba basirikare riherekejwe na Ambasaderi w’u Bbubiligi mu Rwanda Benoit Ryelandt na Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Matthijs Wotters na we uvuga ko Jenoside idakwiye kuba ahandi ku isi.
Yagize ati “ibi byabaye hano mu Rwanda ntibikwiye kongera kuba ukundi,ntitugomba kureka kwibaza twebwe ubwacu,kuki byabaye? nigute twabyirinda,ibyo ni ibibazo by’ingirakamaro tugomba kwibaza ubu ndetse no mu gihe cyizaza kugira ngo turusheho gufata ingamba.”
