Madamu Jeannette Kagame yagaragarije amahanga uko Abanyarwanda bahisemo kwikemurira ibibazo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko igihugu cyari cyarasenyutse, gisigaranye imfubyi n’abapfakazi na bo batakaje ikizere abandi barandujwe Virusi itera Sida byongeye bigoye kubana n’ababahemukiye kandi bagafatanya kubaka igihugu.
Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye isengesho ryo gusengera igihugu, ry’Ihuriro ry’Umuryango w’Abagore (National Prayer Breakfast Sister’s Gathering) i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryabaye ku nshuro ya 67 riteguwe na Grace Nelson, umugore w’uwahoze ari senateri, Bill Nelson.
Jeannette Kagame yavuze ko nyuma y’ibyo byose n’ibindi byabaye ku Rwanda n’Abanyarwanda, ubwabo bahisemo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ariko ku ruhande rumwe byari ikemezo kigoye umutima ariko kuko ubuyobozi bwari buzi icyo burimo gusaba Abanyarwanda bwari bunazi uburemere bw’icyo gitambo.
Ati “Ababirwanyaga bavuze ko turi igihugu gitegereje kongera gusenyuka bitewe no kuzamura amarangamutima ya buri wese n’ibyamubayeho. Abashyigikiye icyo kemezo bavuze ko nitugera ku cyo twifuza tuzaba ishyanga ry’igitangaza. Ubu turi abaturage banyuze mu ruhande rwijimye rwa muntu kandi twamaramaje kudasubira inyuma.”
Jeannette Kagame yavuze ko mu gihe nta na hamwe ku Isi hari inzira yatuma Abanyarwanda bongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda barebye mu muco wabo bahitamo inzira y’ibiganiro bifasha mu kubaka igihugu.
Ati “Imyaka 25 irashize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi turacyahanganye no kutirengagiza agahinda k’imfubyi zasigaye ahubwo tubafasha kujya ku rwego rumwe n’abandi baturage mu mibereho imwe. Ubutwari bwabo ni nk’ubw’undi wese, kandi umuryango nyarwanda ukomeje kubabera uruti rw’umugongo cyane cyane mu bihe by’intege nke.”
Yakomeje avuga ko umuryango nyarwanda ufite urundi rugamba rutoroshye rwo gusubiza mu buzima busanzwe no kubanisha abakoze Jenoside barangije ibihano byabo bakeneye kugaruka mu muryango nyarwanda kandi bakabana neza n’abandi.
Jeannette Kagame asobanura ati “Kumusubiza mu buzima busanzwe si ikintu gishya kuri twe, twitaye ku rubuto n’igishishwa cyarwo kimwe, buri kimwe kimenya umwanya wacyo mwiza muri sosiyete. Ibi ni byo tuvuga ko mu muco wacu ko ‘Imana yirirwa ahandi igataha Rwanda’. Ni ukuri, nk’igihugu twabonye ineza ya mbere y’Imana; twabonye urukundo, kubabarira, amahoro n’ikizere icyarimwe.”
Jeannette Kagame yavuze kandi ko ubuyobozi bwiza ari bwo bwatumye ibyo byose bigerwaho bushyira imbere umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge mu kubaka imitima y’Abanyarwanda. Abagore bafite amateka atandukanye y’uko barokotse Jenoside n’icyo bamariye imitima y’Abanyarwanda nabo batanze ubuhamya muri iryo sengesho, bagaragaza urugendo banyuzemo.
Isengesho ryo gusengera igihugu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryitabirwa na Perezida w’icyo gihugu n’abagize kongere y’Amerika n’abandi bayobozi bakuru ba Guverinoma, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi baturutse mu bihugu bigera ku 140 byo ku Isi kugira bongere ubushuti binyuze mu gusenga no kugira ngo bashimire Imana no kubaka imitima kuri buri umwe.
