Amakuru

Jeannette Kagame yashimye abagize uruhare mu gushyigikira Imbuto Foundation

Mu birori byo kwizigiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yavuze ko uyu muryango watangiye ufite intego yo kugira ngo Abanyarwanda babeho mu buzima bwiza, ashima ibyagezweho n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gushyigikira uyu muryango na Guverinoma y’u Rwanda yawuhaye ubwisanzure bwatumye ugera ku byo wishimira uyu munsi.

Yagize ati: “Babyeyi twatangiranye uru rugendo, turabashimira urugwiro, ubwitange n’umutima wa kibyeyi byabaranze”.

Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho uyu munsi ku wa 27 Ugushyingo 2021, i Kigali, mu birori byo kwizihiza iriya isabukuru byabereye muri Kigali Covention Centre.

Yagaragaje ko urugendo rwo muri iyi myaka umuryango umaze ushinzwe rutari rworoshye, ariko uyu munsi hishimirwa ko urumuri rwabonetse, hari ibikorwa byinshi byagezweho.

Madamu Jeannette Kagame

Ati: “ Gahunda yafashije umuryango uhereye ku ntangiriro yari izwi nka PACFA mu myaka 20 ishize ntabwo yatangiye ari  ukwicyeza ahubwo yari inshingano,  nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubutaka bw’Igihugu cyacu bwongeye kubona gakondo yabwo yo kurumbuka imbuto yagombaga kubibwa yari ikeneye gutunganywa neza kugira ngo yere imbuto yagombaga gusarurwaho,  ku buryo nta murongo wari uhari”.

Agaragaza ariko ko hari abagore bari biteguye bamushyigikiye muri iki gikorwa cyo gushinga umuryango, intego yari ihari inariho uyu munsi bidasubirwaho ikaba ari uguharanira ko  umuryango nyarwanda ubaho mu buzima bwiza.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko muri uru rugendo, ubwisanzure bahawe na Guverinoma y’u Rwanda bwatumye babasha kwishakamo ibisubizo, n’ imbuto babibye itangira kumera no kwera.

Yagize ati: “Namwe bayobozi muri hano, turabashimira ubushishozi n’icyerekezo mwatweretse”.

Guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda byakozwe binyuze muri gahunda zitandukanye zawo zirimo izijyanye n’uburezi, ubuzima no kubaka ubushobozi bw’umuryango nyarwanda by’umwihariko mu rubyiruko.

Umuryango Imbuto Foundation watangiye gutera inkunga uburezi bw’umukobwa mu mwaka wa 2005, ubu  abakobwa barenga 5,000 bahawe ishimwe ritangwa na Madamu Jeannette Kagame, bakitwa Inkubito z’Icyeza kubera kugira amanota meza mu bizamini bya Leta.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubu batangiye gutanga umusanzu wabo muri sosiyete ndetse no kugira uruhare mu bikorwa by’uyu muryango.

Kuri ibi hiyongeraho abana basaga ibihumbi 60 bari munsi y’ imyaka itandatu, bahawe  uburezi buboneye binyuze mu Ngo Mbonezamikurire z’abana bato ziri hirya no hino mu gihugu.

Hakaba hari n’ibindi bikorwa  Imbuto Foundation yagizemo uruhare byo mu rwego rw’ubuzima ndetse no gufasha urubyiruko kubaka ejo hazaza harwo.

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yasabye abitabiriye ibirori ubufatanye mu gukomeza gushyigikira ibyagezweho ndetse no kugera  ku bindi biruseho.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary, mu izina ry’urubyiruko yashimye umusanzu w’ Imbuto Foundation mu mishinga iri mu cyerekezo cy’iterambere ry’igihugu.  Ati:“Imbuto tuvuga uyu munsi, ifite imyaka 20, ni impinduka itanga icyizere mu guharanira kubaka ahazaza.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary

Kwizihiza iyi sabukuru  byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo   Monica Geingos, Madamu wa Perezida wa  Namibia, akaba yashimye ibikorwa Imbuto Foundation yagezeho kandi  bigaragaza urukundo Madamu Jeannette Kagame afite, aho yanavuze ko ibikorwa bye byakomeza kwaguka bikarenga imbibi z’u Rwanda bikagera n’ahandi muri Afurika.

Monica Geingos, Madamu wa Perezida wa  Namibia

Uretse amavuriro abiri agendanwa ari mu modoka nini yashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima mbere y’uko ibirori nyirizina bitangira, kuri uyu munsi hizihizwa isabukuru y’imyaka 20 umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe, hanahembwe indashyikirwa (Youth Connect Champions) umunani mu rubyiruko zahize abandi muri gahunda ya Youth Connect.

 

 

Umuryango Imbuto Foundation watangiye witwa PACFA (muri 2001) wita ku babana na Virusi itera SIDA no kuyirwanya, uza kwagura ibikorwa byayo muri 2007 ari na bwo wahinduye izina ari na ryo ufite kugeza uyu munsi.

Amafoto

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 × 20 =


To Top