Amakuru

Kabuga Félicien yagejejwe imbere y’urukiko

Kabuga Félicien ukurikiranweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatatu yitabye urukiko rw’i Paris mu Bufaransa. 

Bwa mbere mu ruhame mu myaka mu myaka 26 ishize,  Kabuga Félicien yinjijwe mu cyumba cy’urukiko yicaye mu kagare k’ababafite ubumuga bw’ingingo,yambaye ikoboyi y’ubururu, umupira w’ubururu ndetse n’agapfukamunwa.

Rwari urubanza rugomba gufatirwamo umwanzuro wo kuba Kabuga yakohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT cyangwa akaba yaburanira mu Bufaransa.

Kabuga akurikiranweho ibyaha biri mo ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora jenoside, gushaka gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abunganizi ba Kabuga batangaje ko umukiriya wabo ashaka kuburanira mu Bufaransa. Ni mu gihe Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT rwo rwifuza kumuburanisha kuko ari rwo yatanze impapuro zimufata.

Mu ijwi rya Kabuga ryari rifite intege nke, ariko ryumvikana, mu rukiko Kabuga yakoresheje Ikinyarwanda. Hifashishijwe umusemuzi yavuze ko yatangaze umwirondoro we n’amazina y’ababyeyi. Akaba yavuze ko yavutse tariki  ya 1 Werurwe 1933.

Bisabwe n’uruhande rwunganira uregwa, urukiko rwimuriye uru rubanza tariki 27 Gicurasi 2020. Ibi byatewe no kuba abunganizi ba Kabuga bavuze ko batari biteguye neza urubanza. Ibi bakaba babyemererwa n’amategeko, aho baba bafite iminsi 8 yo kwitegura.

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, Kabuga Félicien wari umaze imyaka irenga 20 ashakishwa kubera kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi  ni bwo yafatiwe mu Bufaransa.

Kabuga kandi yari umwe mu bakekwaho jenoside yakorewe abatutsi  bakihishahisha mu mahanga, aho Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zarashyizeho igihembo cya Miliyoni 5 z’amadorali yari agenewe uwazagaragaza aho yihishe.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 + 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top