Kagame yagaragaje akamaro ko guhuza amasoko muri Afurika

Perezida Paul Kagame asanga kwishyira hamwe kw’ibihugu by’Umugabane w’Afurika biri mu by’ibanze kandi ari ingenzi kugira uruhare mu masoko yagutse kuko biteza imbere ubukungu bwawo.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama mpuzamahanga yabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ihuza za Guverinoma.

Yabwiye abitabiriye iyo nama ko gukorera hamwe mu masoko yagutse bifite akamaro cyane, ko mu kerekezo 2050 abatuye uyu mugabane bazaba bamaze kwiyongera cyane babarirwa kuri miriyari n’igice kuruta abatuye umugabane uwo ari wo wose.

Kagame yagize ati “Ibyo bivuze ko ibihugu by’Afurika bifite ikerekezo kimwe nta gushidikanya ko byahindura ubukungu kandi bwangu.”

Ku bijyanye no kwishyira hamwe kw’abatuye Afurika ngo bahurire ku isoko rimwe, yakomeje yizeza ko guhuza amasoko aho kuyatatanya, ari byo bizatuma ikizere abantu bafite kigerwaho.

Perezida Kagame ati “Ni yo mpamvu Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe wagize igitekerezo cyo gushyiraho isoko rimwe rihuza ibihugu by’Afurika, isoko rigiye kujyaho muri uyu mwaka twemeje n’amasezerano ashyiraho urujya n’uruza rw’abantu, twemeza n’isoko rimwe ryo gutwara ibintu mu kirere, ibyo twiyemeje bizagerwaho niduhuza amasoko yari yaratatanye, ibyo byose twiyemeje bizashoboka, maze n’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivise muri Afurika byose bitworohere.”

Umukuru w’Igihugu yibukije abayobozi b’Afurika ko bafite umukoro wo guharanira ko abagize urubyiruko bakiri bato ari bo pfundo ry’imibereho myiza y’abatuye Afurika.

Ati “Uruhare rwacu ni ingenzi mu guha urubyiruko ubushobozi n’ubumenyi bwatuma bagera ku byiza mu rwego mpuzamahanga, mu byo dukora byose biri mu by’ibanze tugomba kwibandaho cyane. Nk’ubu ku bireba u Rwanda hari amasomo twigiye mu kwigigira ikizere, niba rwakora rukagira aho rwigeza, bivuze ngo nta bibazo bitakemurwa abantu baramutse bashyize hamwe kandi bagamije intego imwe”.

Ku bijyanye no guteza imbere inzego z’urubyiruko, Perezida Kagame yabwiye abahagarariye za Guverinoma ko hakenewe ko abagize urubyiruko rwo mu Rwanda na bagenzi babo b’Afurika basabwa gufatanya mu bihugu babamo, kuko asanga ari bimwe mu byatuma ibihugu by’umugabane bikemura ibibazo bifite by’iterambere mu bukungu kandi mu buryo bwihuse ndetse bigakorwa neza.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame (uwa kabiri uvuye iburyo), ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu nama ihuza za Guverinoma ku Isi, aho yagaragaje akamaro ko kwishyira hamwe

Ku ngingo irebana n’imiyoborere myiza, no kubaza abayobozi ibyo bakora hagamijwe gukorera mu mucyo, Perezida Kagame asanga imiyoborere myiza no kubazwa ibyo abantu bakora ari ingenzi kandi biri mu by’ibanze, akaba ari n’ipfundo ku byo abantu bakora mu Rwanda.

Ati “Ku bireba u Rwanda turimo gukora ibishoboka kurwanya ruswa n’ivangura mu baturage ari na byo byasenye igihugu, muri make, twatangiye amavugurura mu birebana n’ubukungu bw’igihugu cyacu, tubijyanisha n’ubukungu bushingiye ku bumenyi hagamijwe guteza imbere gahunda zo guhanga udushya, no guteza imbere urwego rw’abikorera…”

Yongeyeho ati “Twagerageje kuziba icyuho hakorwa ibishoboka, cyane ko Leta yagerageje gushora imari mu bumenyi bw’abantu, mu bikorwa remezo no mu ikoranabuhanga, kandi politike nziza ibereye abantu yafashije ko abaturage bakomeza kugira ikizere, ku buryo imbaraga zabo zafashije gukemura bimwe mu bibazo birebana n’amateka igihugu cyari gifite, nk’ubu Abanyarwanda bashyize hamwe, guha uburenganzira bimwe mu byiciro byari byarasigaye inyuma nk’icy’abagore, hari intambwe yagezweho mu myaka yashize, ariko haracyari byinshi byo gukora.”

Perezida Kagame yavuze ko nta cyari gushoboka hatabayeho kubaka umusingi umwe kandi ukomeye mu myaka 25 ishize, aho u Rwanda rwiyubatse mu bundi buryo bushya bishingiye ku ndangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge, no guha amahirwe abaturage bose nta n’umwe usigaye.

Muri iyo nama mpuzamahanga ihuza za Guverinoma, Perezida Kagame yakiriwe kandi agirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi bakuru barimo igikomangoma cya Abu Dhabi Sheikh Mohammed bin Zayed bin Sultan Al-Nahyan na Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu, UAE Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 × 27 =


IZASOMWE CYANE

To Top