Ubukerarugendo

Kagame yashimangiyeko U Rwanda ruzakomeza gushora imari mu bukerarugendo

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Nzeri 2021, abana b’ingagi 24 ni bo bahawe amazina mu muhango wo Kwita Izina ubaye ku nshuro ya 17 guhera mu mwaka wa 2005. Iki gikorwa cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga cyagizwemo uruhare n’abantu b’ibyamamare muri ruhago no mu muziki, abaganga, urubyiruko n’abandi.

Mu byamamare muri ruhago harimo Neymar, Mbappé, Marquinhos, Sergio Ramos na Bukayo Saka, na ho abahanzi barimo Mr. Eazi na Bruce Melodie, abakora mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, n’abandi batandukanye.

Uyu muhango wabaye ku munsi mpuzamahanga wahariwe Ingagi ukaba ari na wo Dian Fossey wamenyekanye nka Nyiramacibiri yashinzeho Ikigo cyita ku ngagi mu mwaka wa 1967.

Abana 24 bahawe amazina baturuka mu miryango 14, bagizwe n’abakobwa 11 n’abahungu 13.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukerarugendo, ibindi bikorwa byakomeje.

Yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushora imari mu rwego rwo kwakira abantu, hagamijwe kuzamura ubukungu no kubungabunga umwihariko w’ibyiza nyaburanga.

Ati: “Uko ba mukerarugendo bagenda bagaruka bazakomeza kuryoherwa bidasanzwe bijyanye n’uko babyifuza. Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushora imari mu bukerarugendo hagamijwe guteza imbere ubukungu no kubungabunga ibyiza nyaburanga twihariye uko ibihe bigenda bihita.”

Yakomeje gira ati: “Turimo kugerageza gukingira abantu benshi bashoboka kugira ngo Abanyarwanda n’abashyitsi bakomeze kugira ubuzima bwiza. Intego yacu ni uko u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye kandi nyabagendwa.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Ariella Kageruka, yavuze ko uyu munsi ufite igisobanuro gikomeye mu muco nyarwanda aho umuhango wo kwita izina umwana wavutse ushushanya igikorwa cy’urukundo no kwiyemeza kumurinda.

Yagize ati: “Mu muco wacu kwita izina ni umuco ugaragaza urukundo rukomeye no kwiyemeza kurera no kwita ku buzima bw’umwana wavutse. Muri uyu muhango natwe turimo gufata uko kwiyemeza kurinda abana b’ingagi turinda n’aho batuye uyu munsi n’igihe kirekire kizaza.”

Yakomeje agira ati: “Turashimira cyane Abanyarwanda uruhare rwabo, cyane cyane abaturiye Pariki zose z’Igihugu, mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Niwo musingi w’ibyiza twizihiza uyu munsi harimo no kuba ingagi zikomeje kwiyongera.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB Zephanie Niyonkuru, yavuze ko urugendo rwo kubungabunga ingagi rukomeje binyuze mu kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga nk’igikorwa cyitezweho kongera umusaruro wa Pariki n’amahirwe mashya ku bayituriye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancilla Nyirarugero, yashimiye Perezida Paul Kagame udahwema kugaragaza ubushake mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima anashimira n’abaje kureba ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho mu kubungabunga ibidukikije by’umwihariko mu guteza imbere ubuzima bw’ingagi.

Abise amazina n’ayo batanze

1. Aristide Mugabe, kapiteni wa Patriots BBC: Inkomezi

2. Luol Deng, yakinnye muri NBA: Rinda

3. Oluwatosin Ajibade (Mr Eazi), umuhanzi: Sangwa

4. Prof Beth Kaplin, akora mu kurengera ibinyabuzima: Twirinde

5. Jes Gruner, akora muri African Parks: Ingabire

6. Jeanne D’Arc Uwamahoro (Youth Volunteer) & Alphonsine Niwemugeni (Umujyanama w’ubuzima): Mpanuro

7. Clementine Uwamahoro, akora muri Pariki y’Akagera: Kundumurimo

8. Itahiwacu Bruce Melodie, umuhanzi: Kabeho

9. Dr. Max Graham, ayobora Space for Giants: Igicumbi

10. Dr. Deborah Dunham, ayobora Gorilla Doctors: Nshunguye

11. Carlos Manuel Rodriguez, ayobora Global Environment Facility: Injishi

12. David Yarrow, umufotozi: Urusobe

13. Anthony Lynam, ahagararariye International Congress on Conservation Biology: Mugwire

14. Yann Arthus Bertrand, umufotozi: Iribagiza

15. Masai Ujiri, ayobora Toronto Raptors: Umusingi

16. Mark Tatum, Komiseri wungirije wa NBA: Rudacogora

17. Prof Senait Fisseha, akora muri Susan Thompson Buffet Foundation: Mubyeyi

18. Carina Bauer, ayobora IMEX: Byiruka

19. Reeta Roy, Umuyobozi wa Mastercard Foundation: Zigama

20. Nicola Bellomo, Ambasaderi wa EU mu Rwanda: Iratuje

21. Bukayo Saka, umukinnyi wa Arsenal : Kura

22. Neymar, Mbappé, Marquinhos, Sergio Ramos, Di Maria: Ingeri

23. Neymar, Mbappé, Marquinhos, Sergio Ramos, Di Maria: Nshongore

24. Neymar, Mbappé, Marquinhos, Sergio Ramos, Di Maria: Mudasumbwa

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 + 22 =


To Top