Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 8 Gashyantare 2020 yatorewe kuyobora komite nyobozi y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango wa AUDA-NEPAD, i Addis Ababa.
Uyu mwanya wa ‘Chairperson of Heads of States and Government Orientation Committee’, Perezida Kagame azawubamo mu gihe cy’imyaka ibiri, ni ukuvuga kuva muri 2020 kugera muri 2022.
Yashimiye Perezida Macky Sall wa Senegal wamubanjirije kuri uyu mwaka, avuga ko mu gihe cye yaranzwe no gukorana umurava mu nyungu z’umugabane w’Afurika.
Yunzemo ati, “AUDA-NEPAD nk’inzego zishamikiye ku muryango w’Afurika yunze Ubumwe, zombi zizakomeza kandi ikirenzeho gikomeye ni uko dufite inshingano yo guharanira ko bigerwaho.
AUDA-NEPAD ni urwego rushinzwe kwihutisha iterambere rw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) ruhuza imigambi y’iterambere rukanayishyira mu bikorwa hagamijwe itererambere ry’umugabane.
AUDA-NEPAD ifite inshingano ikomeye yo gufasha ibihugu n’imiryango y’uturere (regional blocs), kugira ngo icyerekezo cy’iterambere rya AU cya Agenda 2063 kizabashe kugerwaho neza.
Kuri ubu uru rwego rufite imishinga 40 rurimo gushyira mu bikorwa, Perezida Kagame akaba yavuze ko azakenera ubufasha bw’abandi bayobozi kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa neza inshingano nshya yahawe yo kuyobora komite y’iterambere ryarwo.
Ati, “Banyakubahwa bakuru b’ibihugu n’abahagarariye za guverinoma, reka mbabwire ko nzakenera ubufasha bwanyu.”
Kagame muri Ethiopia yitabiriye inama zinyuranye, harimo n’Inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku mahoro n’umutekano.
Inteko rusange ya 33 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika izatangira ku mugaragaro ejo ku Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare, ikazasoza ejo bundi ku itariki ya 10 Gashyantare 2020.
Biteganyijwe ko muri iyi Nteko Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa azasimbura ku buyobozi, Chairman, w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi wari umaze umwaka kuri uwo mwanya.
