Kagame yihanganishije Abanyakenya n’umuryango wa Nyakwigendera Arap Moi

Perezida Paul Kagame yifatanyije na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta n’abandi bakuru b’Ibihugu by’Afurika, mu muhango wo gusezera bwa nyuma Nyakwigendera Daniel Arap Moi wigeze kuba Perezida wa Kenya. Kagame akaba yihanganishije Perezida Kenyatta, Abanyakenya, n’umuryango wa nyakwigendera.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 10 Gashyantare 2020, ubera kuri sitade ya Nyayo, i Nairobi muri Kenya.  Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagize ati “Turi hano kubera ubucuti buri hagati y’abaturage ba Kenya n’ab’u Rwanda, ndetse n’uburi hagati y’inzego z’ubuyobozi bw’ibihugu byombi, twifatanya mu kababaro namwe Perezida, n’umuryango wanyakwigendera Daniel Arap Moi, n’abaturage ba Kenya.”

Kagame yavuze ko iyo abaturage ba Kenya bari mu kababaro nka kariya, no mu Rwanda biba ari uko. Kandi ati “N’iyo Abanyakenya hari icyo bagezeho, bagatera intambwe, natwe tuba tubisangiye.”

Umukuru w’Igihugu, yakomeje agira ati “Tuzakomeza kuba hamwe namwe kandi ari ko twibuka uyu muyobozi w’intwari, umwe mu bayobozi b’iki gihugu kiza cya Kenya, Imana imuhe iruhuko ridashira”

Abandi bakuru b’Ibihugu by’Afurika bitabiriye uyu muhango wo gusezera kuri Moi, ni ab’ibihugu bya Djibouti, Saharawi, Sadan y’Epfo, Uganda na Perezida wa Ethiopia.

Daniel Toroitich arap Moi ni umunyapolitiki wa Kenya, yabaye Perezida wa kabiri w’iki gihugu kuva mu 1978 kugera mu 2002, ubwo yari asimbuye Jomo Kenyatta. Moi yavutse ku itariki 2 Nzeri 1924, yapfuye ku ya 4 Gashyantare 2020.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 − 5 =


IZASOMWE CYANE

To Top