Perezida Kagame Paul arabarizwa i New York muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika aho yitabiriye inama y’Inteko Rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbuye, nk’uko byemezwa n’ibiro bye, Village Urugwiro.
Kuwa Kabiri tariki 24 Nzeri 2019, biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ibitekerezo mu kiganiro kivuga ku guhashya ubukene, guteza imbere uburezi bufite ireme, ingamba ku ihindagurika ry’ikirere n’ibindi.
Inteko Rusange ni imwe mu nzego esheshatu z’ingenzi zigize Umuryango w’Abibumbye ubumbatiye ibihugu 193. Abahagarariye ibyo bihugu byose bitabira iyi nama ngarukamwaka bakaganira ku iterambere mpuzamahanga.
Buri mwaka mu kwa Cyenda, ibihugu byose by’ibinyamuryango by’Umuryango w’Abibumbye bihurira i New York ku cyicaro cy’uyu muryango, bikaganira.
Mbere yo kwitabira iyi nama, Perezida Kagame kuri iki Cyumweru yayoboye inama y’abajyanama be izwi nka PAC (Presidential Advisory Council), iyi ikaba igizwe n’itsinda ry’impuguke z’Abanyarwanda n’abanyamahanga zigira inama Perezida wa Repubulika na Guverinoma y’u Rwanda muri rusange.
Biteganyijwe ko ejo kuwa Mbere Perezida Kagame azavuga ijambo mu nama y’abayobozi yiga ku iterambere ry’urwego rw’ubuzima, anavuge ijambo mu muhango wo gutangiza inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ihindagurika ry’imiterere y’ikirere (United Nations Climate Action Summit).
