Kaminuza ya Gitwe yafungiwe amashami

Minisiteri y’Uburezi yafunze burundu amashami y’ubuvuzi na Laboratwari muri Kaminuza ya Gitwe ku mpamvu ry’ibibazo igenzura ryagaragaje muri iri shuri.

Uyu mwanzuro watangajwe na Minisitiri w’uburezi, Dr Mutimura Eugene mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, taliki ya 29 Mutarama 2019.

Minisitiri yataganje ko gufunga iyi kaminuza biturutse ku igenzura rimaze iminsi rikorwa rikaza kugaragaza ibibazo binyuranye harimo n’uko abanyeshuri badakora imenyerezamwuga rihagije muri aya mashami yafunzwe.

Yagize ati “Ubusanzwe muri aya mashami umwarimu umwe ku banyeshuri 20 aricyo kigero gishyitse ariko ngo kuri iri shuri basanze hari umwarimu umwe ku banyeshuri 80.”

Basubira mu igenzura ngo basanze hari byinshi byasubiye inyuma aho gutera imbere, umwanzuro wo kurifunga ukaba ufashwe kugira ngo kaminuza  ibanze yuzuze ibisabwa, bityo izongere isabwe bushya.

Ati “Igenzura ryasanze iyi kaminuza idafite Laboratwari zihagije zo kwigishirizamo ndetse hari n’abanyeshuri bemerewe kwiga muri porogaramu batujuje ibisabwa.”

Ku kijyanye n’abanyeshuri bigaga muri iri shuri, Dr Mutimura avuga  ko bazafashwa kuyarangiza ariko nta banyeshuri bashya bazongera kwakirwa muri iyi kaminuza.

Yasoje avuga ko niyuzuza ibisabwa izongera gusaba bundi bushya kwigisha aya mashami.

Mu gihe gishize ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe bwari bwitabye Sena gusobanura iby’ikibazo bwari bayigejejeho kijyanye no kuba yarahagarikiwe kwakira abanyeshuri mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri mu mashami yavuzwe hejuru no kuba yari yarategetswe gukomeza guhemba abarimo b’abanyamahanga yari yazanye mu gukemura ikibazo cy’abarimu badashoboye yari yagaragarijwe n’ubugenzuzi.

Sena yari yatangaje ko igiye gutumiza urundi ruhande gusobanura ikibazo cya Kamunuza ya Gitwe.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 11 =


IZASOMWE CYANE

To Top