Muhoza Evaliste w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, mu Karere ka Kamonyi yasanzwe mu biro by’aka Kagari yapfuye nyuma y’inkoni yakubiswe nijoro n’ukuriye abanyerondo, amukekaho ubujura.
Amakuru avuga ko mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu tariki 20 Ukuboza 2019, mu masaha ya saa munani, uyu Muhoza yafashwe n’abari ku irondo ndetse n’inkeragutabara bamukekaho ubujura.
Biravugwa ko aba bashinzwe umutekano bamukubise bikomeye bikamuviramo urupfu, akaza kujyanwa rwihishwa mu biro by’Akagari, abahageze mu gitondo bagasanga yapfuye.
Ibyishaka Rosine Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishyeshye yabwiye itangazamakuru ko uyu muturage yasanzwe munsi y’igitanda cy’umukecuru, bagakeka ko yari agiye kwiba.
Akomeza avuga ko bahuruje hakaza abanyerondo n’inkeragutabara bakamutwara, agakubitwa, nyuma ngo bakamushyira mu biro by’Akagari mu gitondo bagasanga yapfuye.
Ati : “Nyine ni umuntu wari wagiye kwiba ahantu, noneho baratabara bari kumwe n’Inkeragutabara. Inkeragutabara ishobora kuba yamukubise, twebwe ttwaje tuvuye ku kazi (kuri Terrain) mu mudugudu tugeze ku Kagari kuko ngo yari yabwiye umukozi ushinzwe isuku kuko atuye hafi y’Akagari ngo amwoherereze urufunguzo acane amatara, tugeze ku kagari uwo w’isuku aratubwira ngo mu Kagari harimo umuntu, ngo kandi ndikubona ameze nabi, twari turi kumwe na DASSO, dufunguye dusanga yapfuye.ˮ
Ibyishaka avuga ko ibyabaye byabaye nijoro, gusa ngo nta makuru bari bafite kuko ngo na raporo yatanzwe bari bazi ko bwakeye amahoro.
Uyu muyobozi kandi avuga ko iyi nkeragutabara ubwo yakaga urufunguzo umukozi ushinzwe isuku mu Kagari, itigeze imubwira icyo igiye kurukoresha, uretse gusa ngo gucana amatara.
Jean de Dieu Nkurunziza Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma avuga ko Muhoza bamujyanye ku biro by’Akagari ariko Mbarubukeye akagenda amukubita.
Ati : “ Mu kumuzamukana Mbarubukeye yagiye akubita cyane Muhoza, bageze ku kagari bamurazamo kugira ngo baze kumushyikiriza Polisi bukeye ariko mu gitondo abo ku kagari baje mu kazi basanga yapfuye.”
Nkurunziza avuga ko kuri uyu wa Gatanu yakoresheje inama y’abaturage bo mu kagari biriya byabereyemo, anenga abakubise Muhoza Evariste kandi abibutsa ko nta muntu wemererwe kwihanira.
Kugeza ubu, Mbarubukeye Jean Damascene ukuriye Abanyerondo ari nawe ushinjwa gukubita Muhoza, yahise aburirwa irengero nyuma yo kumenya ko yishe umuntu, ahita anakuraho telefoni.
