Karongi – Indege ya RDF yatabaye abakomeretse bikomeye mu mpanuka

Mu masaha ya saa moya zo mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga, imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya Ugusenga yakoreye impanuka ikomeye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, ihitana abantu 9, abandi 17 barakomereka bikabije.

Iyi modoka yavaga i Kigali yerekeza i Karongi.

Abantu batandatu bakomeretse bikabije bakaba bahise bajyanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal hifashishijwe indege y’Ingabo z’Igihugu.

Amakuru avuga ko iyi modoka yarenze umuhanda igwa ahantu habi cyane.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top