KARONGI- Ushaka gusenya ibyagezweho ntazihanganirwa

Mu Murenge wa Gitesi niho ku rwego rw’Akarere ka Karongi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umurenge ukunze kurangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uhagarariye ibuka muri uyu murenge Harerimana Edouard avuga ko hari abaturage bagiye barangwa n’amagambo yo gusesereza abarokotse Jenoside.

Abaturage bavuga ko iyi gahunda yo kwibukira iwabo izabafasha guhindura imyumvire baharanira kwiyubaka n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba Munyantwari Alphonse agaruka ku ntambwe u Rwanda rwateye nyuma y’imyaka 25 genoside ibaye, yasabye abaturage kwirinda icyabarangaza, ahubwo bagashishikarira umurimo ubateza imbere.

Yabibukije ko uwakwibeshya agashaka gusenya ibyiza Abanyarwanda bagezeho batazamwihanganira.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 × 5 =


Most Popular

To Top