Ikipe KCCA FC yo muri Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup cya 2019 itsinze Azam FC yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa.
Igitego rukumbi cyabonetse mu mukino cyatsinzwe na Mustafa Kiiza ku munota wa 63.
KCCA yaherukaga kwegukana iki mu 1978 ubwo yatsindaga Simba SC yo muri Tanzania.
Iri rushanwa ryari rimaze ibyumweru bibiri bibera i Kigali, mu makipe atatu yari ahagarariye u Rwanda ntayabashije kwitwara neza.
KCCA itwaye iki gikombe ikaba ari yo yari yasezereye Rayon Sports muri 1/4.
Uretse amakipe yo mu Rwanda, andi makipe yabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa yavuyemo rugikubita, iyavugwaga cyane ni TP Mazempe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Iri rushanwa rikaba ryarabereye mu mijyi itatu y’u Rwanda, Kigali, Huye ndetse na Rubavu.
Uku ni ko amatsinda yari ateye:
Group A: Rayon Sports FC, TP Mazembe, KMC, Atlabara
Group B: Azam FC, Mukura VS, Bandari FC, KCCA
Group C: APR FC, Proline FC, Green Eagles & Heegan FC
Group D: Gor Mahia, AS Maniema Union, KMKM & AS Ports
