Kenya yaciye burundu uducupa dukozwe muri parasitike

Perezida w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yemeje itegeko ryatowe ryo guca burundu ikwirakwizwa mu gihugu ry’ibikoresho bikozwe muri parasitike.

Iri tegeko rikaba rizashyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha guhera taliki ya 05 Gicurasi 2020

Perezida Kenyatta yagize ati:” Uyu munsi nagirango mbatangarize ko twafashe icyemezo cyo guca burundu ikwirakwizwa ry’ibikoresho bikoreshwa inshuro imwe bikozwe muri parasitike bigenda bijugunywa mu bice bitandukanye nka pariki, amashyamba, n’ahandi hahurira abantu benshi.”

Ikinyamakuru cya Standard Media dukesha iyi nkuru kivuga ko ibikoresho bikozwe muri parasitike byaciwe muri iki gihugu harimo amashashi apfunyikwamo ibinyobwa, uducupa twa parasitike tugurishirizwamo amazi yo kunywa, uducupa dushyirwamo fanta, udushashi dushyirwamo ibyo kurya nka keke, ubunyobwa, imigati n’ibindi.

Kenya ikaba nayo isanzwe iri mu bihugu byemeje guca burundu ibikoresho bikozwe muri parasitike nubwo kugeza n’ubu itari yagashyize mu bikorwa iryo tegeko.

TUMUKUNDE Dodos
MENYANIBI.RW

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 13 =


IZASOMWE CYANE

To Top