Kenya yemeje umurwayi wa mbere ufite Coronavirus

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Reuters, cyimaze gutangaza ko igihugu cy’abaturanyi cya Kenya cyemeje amakuru yuko hamaze kuboneka umuntu wa mbere ufite virus ya Covid-19.

Aya makuru kandi akaba yemejwe na minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu bwana Mutahi Kagwe, aho aya makuru yatangajwe mu minota micye ishize muri iki gitondo cyo kuwa gatanu taliki ya 13 Werurwe 2020.

Uwasanzwemo iyi ndwara akaba ari umuturage wa Kenya warumaze iminsi micye avuye muri leta zunze ubumwe za Amerika , anyura mu Bwongereza abona kugera mu gihugu cya Kenya nkuko Minisitiri Kagwe yabibwiye itangazamakuru rikorera muri iki gihugu.

Kenya ije yiyongera kuri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu bihugu byegeranye n’u Rwanda bigaragayemo iyi Virusi yiswe Covid-19.

Tumukunde Dodos

MENYANIBI.RW

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top