Kibagabaga ahazwi nka Pili Pili habereye isiganwa ry’utumodoka duto

I Kibagabaga mu mujyi wa Kigali habereye isiganwa ry’utumodoka duto rizwi nka Go-Kart Race, ryitabirwa n’abakuru ndetse n’abana

Ryari isiganwa ry’iminsi ibiri ryabereye i Kibagabaga ahazwi nka Pili Pili, ryabaye kuva ku wa Gatandatu aho abakinnyi bimenyerezaga utu tumodoka, naho isiganwa nyirizina riba kuri iki Cyumweru ryitabirwa n’abakinnyi babigize umwuga, ndetse n’abandi bakina byo kwishimisha.

Si ubwa mbere iri siganwa ribaye kuko hari n’irindi ryabereye kuri Kigali Convention Center, ubwo iri siganwa ryatangizwaga bwa mbere mu Rwanda, gusa iri siganwa ry’utumodoka duto rikaba ritaramenyekana mu Rwanda

Batatu ba mbere mu cyiciro cy’abakuru

1. Francois Combes
2. Clement Soyer
3. Gianca Davite

Batatu ba mbere mu batarengeje imyaka 18

1. Tamara Gebbers
2. Raphael Gebbers
3. Achille Moyer

Amafoto yaranze iri siganwa

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
38 ⁄ 19 =


IZASOMWE CYANE

To Top