Kicukiro: Urubyiruko rwahaye umuganda abamugariye Kurugamba

Nyuma yo kurwana urugamba rwo kubohora Igihugu bakaza guhura n’ubumuga butandukanye, abahoze mu ngabo za RPF Inkotanyi batuye mu Mudugudu wa Mubano, Akagali ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka ho mu Karere ka Kicukiro bubakiwe n’Urubyiruko ububiko bwo kujya babikamo ibikoresho byo murugo. 

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Inama y’igihugu y’Urubyiruko n’akarere ka Kicukiro cyahuriyemo n’Urubyiruko rutandukanye, Intore ziri Kurugerero, Abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri biherereye muruyu murenge wa Masaka hamwe n’Ishyirahamwe ryabakora Akazi ko gutwara abagenzi kuri moto (FERWACOTAMO).

Ibi bikorwa byo gufasha abamugariye ku rugamba batuye muruyu Murenge kubona ibikoni byo gutekeramo no kubona aho babika ibikoresho byo mu rugo, bije nyuma yo kumara igihe kirekire bamaze barahawe amazu yo kubamo ariko nyuma bikagaragara ko hari abari  bakeneye n’ububiko hamwe n’ibikoni.

MUKAGASANA Marceline ubana na RUGAGI Theoneste

Ubwo ikinyamakuru cya MENYANIBI.RW cyaganiraga na bamwe mu bahawe umuganda wo kubakirwa ibikoni, MUKAGASANA Marceline ubana n’uwamugariwe k’urugamba RUGAGI Theoneste aho amuba hafi mu buzima bwa buri munsi, avuga ko nyuma yo guhabwa inzu zo kubamo yishimira kuba leta ibazirikana no mu bindi bikorwa bitandukanye.

MUKAGASANA yakomeje ashimira Urubyiruko na leta y’u Rwanda uburyo ikomeza kubafasha no kubashyigikira mu buzima bwa buri munsi. Avuga ko ikibazo cyibakomereye bafite kugez’ubu ari ikijyanye no kubura amazi cyane cyane muri ibi bihe bitarimo imvura dore ko ubusanzwe bakoreshaga amazi y’umureko.

Undi muryango wubakiwe igikoni nuwa MANIRAGABA Calixte, nawe wunze murya mugenzi we ashimira leta y’u Rwanda aho ikomeza kubaba hafi aho asaba urubyiruko gukomeza iki gikorwa cy’ubwitange n’urukundo.

Aha ni mu rugo rwa MANIRAGABA Callixte

Undi mugabo wahoze mu ngabo za RPF Inkotanyi ariko ubu akaba yarasezerewe mu ngabo ni uwitwa Gaston. Uyu mugabo ugaragaza ibyishimo byishi aterwa no kubona aho igihugu kigeze kugeza ubu, aganira n’umunyamakuru wa MENYANIBI.RW yavuze ko ashimishwa n’uburyo abona ko hari ibintu barwaniye bamwe bakanabipfira ariko agashimishwa no kubona barabigezeho.

Gaston, Uwasezerewe mu ngabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi

Gaston aragira inama Urubyiruko gukomeza ubumwe n’ubwiyunge rukaba ariryo rwa mbere rwo guca ibintu byatuma Abanyarwanda batandukana ndetse no kubikuraho burundu mu mateka y’u Rwanda.

Mu kiganiro retired Captain MUSONI Francis yagejeje ku rubyiruko nyuma yo kubakira iyi miryango itatu, yibanze mu bihe bya mbere ku mwaduko w’abazungu, igihe bari mu Rwanda na nyuma yaho. Capt. Musoni yeretse Urubyiruko uburyo abazungu bageze mu Rwanda bakazana ivangura rishingiye ku moko bityo Abanyarwanda bagatangira gutatana bajya no mu bindi bihugu.

Captain MUSONI Francis yagarutse ku mushinga wa RPF Inkotanyi yakoze mu rucyerera rwa taliki ya 01 Ukwakira 1994 irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Uyu mushinga Capt avuga ko waruwo kubohora igihugu ndetse umushinga bakaba barawutsinze ijana ku ijana kugeza n’ubu amahoro akaba asendereye mu Rwanda.

Yagarutse kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwihaye binyuze muri Gacaca, gutanga imbabazi kubazisabye, no gufasha  abatishoboye muri gahunda zitandukanye leta yihaye.

Yashimiye Urubyiruko, arusaba gukunda igihugu no kuba banagipfira. Yashimiye kandi ingabo zitanze zikemera gutanga ubuzima bwazo zimwe zikaba zidafite bimwe mu bice by’umubiri.

SIBOMANA Joseph uhagarariye imiryango y’Urubyiruko mu mujyi wa Kigali  ubwo yafataga ijambo, yavuze ko nyuma yo kuza gusura abasezerewe mu ngabo bamugariye ku rugamba bakaza gutuzwa muraka gace ka Rusheshe, basanze hari icyakorwa bityo bafata umwanzuro wo kuremera imiryango 85. Aha hakaba harakusanyijwe amafaranga agera kuri miliyoni 2,290,000 RWF yo kuguramo ibikoresho birimo uburyamo n’ibindi byabafasha mu buzima.

Yashimiye kandi ubwitanjye abamugariye ku rugamba bagize hamwe n’imiryango yabo, aho yasoje avuga ko iki gikorwa cyo gufasha kizajya kiba buri mwaka ndetse avuga ko ntagihiduntse amikoro yazazamuka bityo mu mwaka utaha bikazagenda neza kurusha.

Usibye kubakira imiryango itatu ya bamwe mu bamugariye ku rugamba, hakozwe n’igikorwa cyo kuremera imiryango yose uko igera kuri 84.

Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko, bwana MWESIGWA Robert, yavuze ko baje kwifatanya n’iyi miryango yahoze mu ngabo zabohoye u Rwanda, baganira uburyo bakubakira ku mateka yabaranze mu gihe barwaniraga kugarura amahoro mu gihugu cyabo.

MWESIGWA Robert yagize ati:”Urugamba rw’amasasu rwararangiye ariko ubu hasigaye urugamba rwo kubaka igihugu. Urubyiruko rukwiye kuba igihango  ndetse rukamenya n’indangagaciro zaranze ababohoye u Rwanda.”

Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko, bwana MWESIGWA Robert

Twakubwira ko uyu muganda wakozwe mu cyumweru cyahariwe umuganda w’urubyiruko mu bice bitandukanye by’igihugu aho uba ku rwego rw’umurenge kugirango urubyiruko rukanguke ndetse rwigishwe ko arirwo mbaraga z’igihugu rukora ibikorwa by’ubwitange. Ibi bikorwa bikaba bikazakomeza kugeza taliki 04/07/2019 hizihizwa umunsi mukuru wo Kwibohora.

Dore mu mafoto uburyo iki gikorwa cyo guha umuganda ingabo zasubijwe mu buzima busanzwe cyagenze 

TUMUKUNDE Dodos
MENYANIBI.RW

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 24 =


Most Popular

To Top