Amakuru

Kigali: Abakanyamuneza ni kose ku batari bafite kaburimbo bagiye kuyihabwa

Abagenda n’abaturiye imihanda 10 yo mu Mujyi wa Kigali iriho gushyirwamo kaburimbo bashimira ubuyobozi bw’igihugu uburyo iyi mihanda igiye guhindura imibereho yabo bakarushaho guhahirana.

Iyi mihanda 10 yatangiye kubakwa. Ni mu mushinga w’Umujyi wa Kigali w’ibilometero bisaga 200.

Iki ni igice cya kabiri kigizwe n’umuhanda Utexirwa-Kagugu, imihanda yo mu mudugudu wa Rwinyana, umuhanda uva Remera-Baho kugera ku rwego rw’igihugu rw’iterambere RDB, umuhanda Migina ugera ahazwi nka controle techinique,umuhanda Mulindi-Gasogi ukagera i Kabuga  yose yo mu Karere ka Gasaboo.

Hari kandi imihanda yo mu Karere ka Kicukiro irimo umuhanda Busanza kugera ku Muyange, hakanaba Sonatube-Sahara.

Ni mu gihe mu Karere ka Nyarugenge hari umuhanda Miduha- Mageragere n’umuhanda unyura ku bitaro bya Muhima kugera Nyabugogo.

Imashinizi zabugenewe zatangiye kuyitunganya kugira ngo hatangire gushyirwamo kaburimbo igikorwa abayituriye n’abayigenda bavuga ko kibashimishije.

Kuri ubu ibikorwa by’abaturage n’imitungo yabo byarishyuwe ku buryo biri gukurwaho ngo haboneke umwanya uhagije wo kubakaho iyi mihanda ya kaburimbo.

Umuyobozi wungirije  ushinzwe imiturire n’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Mpabwanamaguru Merard avuga ko ku ikubitiro hari gukorwa ibirometero 30 by’imihanda ya kaburimbo ariko muri iki cyiciro ingengo y’imari y’uyu mwaka izarangira hakozwe ibirometero bisaga 70. Avuga ko imwe izagenda  ihangwa indi ikagurwa na ho iy’igitaka igashyirwamo kaburimbo.

Muri uyu mushinga mugari wo kubaka ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, mu gihe cy’imyaka 10 hazubakwamo ibirometero bisaga 200 by’imihanda ya kaburimbo bizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari zisaga 400.

Umujyi wa Kigali ukangurira abaturage kwitabira gukoresha imihanda yarangiye gukorwa aho kubyiganira mu mihanda imwe nimwe.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 × 5 =


IZASOMWE CYANE

To Top