Minisiteri y’Ubuzima, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus.
Uyu akaba ari Umuhindi wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020. Uyu murwayi akigera mu Rwanda nta bimenyetso by’iki cyorezo yari afite. Gusa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe ni bwo yijyanye ku ivuriro, apimwe basanga afite iyi ndwara.
Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uyu murwayi ari kwitabwaho n’abaganga, aho ari kuvurirwa ahantu ha wenyine.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigira riti “Yijyanye ubwe ku kigo cy’ubuzima ku wa 13 Werurwe aho yahise asuzumwa ubu akaba avurwa. Ameze neza kandi yatandukanijwe n’abandi barwayi. Gushakisha abo yaba yarahuye na bo byarakozwe kugira ngo niba hari uwanduye na we avurwe, kandi indwara ntikwirakwizwe.
Abaturarwanda bose bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, no kumenyesha inzego zibishinzwe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telephone utishyurwa. 114.”
