Ubukerarugendo

Kigali yatewemo ibiti by’imirimbo n’ibyera imbuto

Muri Isi yo mu kinyejana cya 21, imijyi ikomeje kubonwa nk’ipfundo ryo kugira uruhare mu kubaka ubukungu burambye kandi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ari na yo mpamvu Umujyi wa Kigali wiyemeje gufata ingamba zitandukanye zigamije guhindura imikorere iganisha ku kubungabunga ibidukikije.

Ni muri urwo rwego, kuri iki Cyumweru taliki ya 31 Ukwakira 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Imijyi, mu Mujyi wa Kigali hatewe ibiti by’umurimbo n’ibyera imbuto mu bice bitandukanye by’umujyi.

Ni umuhango wabanjirijwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga giharanira kurengera ibidukikije (Global Green Growth Institute-GGGI) agamije ubufatanye mu kurengera ibidukikije no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Mujyi wa Kigali.

Ni amasezerano azashyirwa mu bikorwa binyuze mu bikorwa by’ubwubatsi na serivisi zo gutwara abantu zitangiza ibidukikije, kubaka uburyo burambye bwo kubungabunga imyanda no gutera ibiti ahatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yavuze ko kwizihiza uyu munsi byahujwe no kongera ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije hagamijwe kurushaho kugira Kigali umujyi ubereye guturwamo kandi ukurura ba mukerarugendo.

Yagize ati: “Kuri ubu imijyi iri ku ruhembe rw’imbere mu guharanira iterambere rirambye no kunoza imibereho ry’abayituye mu buryo bubungabunga ibidukikije kandi bugahangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Ibyo biti byatewe mu gace kagenewe kuruhukirwamo mu Mujyi rwagati (Imbuga City Walk) no mu Tugari twa i twa Biryogo, Agatare, Kiyovu na Rwampara yo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Ibyo biti byatewe mu gihe ubuyoboi bw’Umujyi wa Kigali bwiyemeje gutera ibiti bisaga ibihumbi 200 kugira ngo iterambere ry’Umujyi rirusheho kujyana no kubungabunga ibidukikije.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Imijyi wizihijwe muri uyu mwaka ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guhuza Imijyi no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’Ikirere”.

Ni insanganyamatsiko yatoranyijwe hagamijwe kwibutsa abatuye imijyi ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zirimo imyuzure, amapfa, izamuka ry’amazi y’inyanja, ubushyuhe bukabije, gutenguka k’ubutaka, n’imvura nyinshi isenya ibikorwa remezo byimijyi.

Iyo nsanganyamatsiko yanatoranyijwe kandi mu Gihe guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 kugeza ku ya 12 Ukwakira mu Bwongereza hateranira Inama y’Umuryango w’Abibumye ya 26 yiga ku ihindagurika ry’ibihe (COP-26) aho abakuru b’ibihugu na Guverinoma bitezweho kuganira ku ngamba zihuse kandi zihamye zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere rikomeje kwikoreza umutwaro uremereye abatuye Isi.

Kwizihiza uyu munsi bitanga amahirwe ku bihugu yo gukorana mu rugendo rwo gukomeza kubaka imijyi ibereye abantu kuyituramo, kandi yiteguye guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Mbere yo gutera ibiti hasinywe amasezerano y’ubufatanye

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 × 30 =


IZASOMWE CYANE

To Top