Imyidagaduro

KIKAC Music yatangije irushanwa ku bakobwa bifitemo impano yo kuririmba

KIKAC Music ni Kompanyi isanzwe ifasha abahanzi barimo Danny Vumbi na Mico The Best yatangiye urugendo rw’irushanwa bise  “The Next Diva”  rizatanga umukobwa ufite impano yo kuririmba bazakorana mu gihe cy’imyaka itanu.

Aya marushanwa  “The Next Diva” byamaze kwemezwa ko kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena kugeza tariki 16 Kamena 2021 abakobwa bifitemo impano yo kuririmba bazatangira kwiyandikisha.

Uhujimfura Claude, ureberera inyungu z’abahanzi muri KIKAC Music, yavuze ko uwifuza kwitabira iri rushanwa asabwa kwifata amashusho atarengeje umunota umwe aririmba indirimbo ashaka, akayohereza kuri email ya KIKAC Music n’imbuga nkoranyambaga bakoresha.

Ati : “Ndabibutsa ko abifuza guhatana ko bakira abakobwa bashya mu muziki, atari abasanzwe baririmba, byibuze umuntu utarasohora indirimbo ebyiri ni we dushaka, twifuza gufata abanyamuziki bashya!”

Uhujimfura mu kiganiro n’Imvaho Nshya yavuze ko nyuma yo kubona amashusho y’aba bakobwa, hazakurikiraho igikorwa cyo gutoranyamo batandatu bazajya mu cyiciro cya nyuma.

Aba batandatu na bo bakazatoranywamo uwa mbere uzatangazwa tariki 20 Kamena 2021.

Byitezwe ko uzatsinda azahabwa ibihembo bitandukanye, ariko igihembo nyamukuru kikazaba ari amasezerano y’imyaka itanu akorera umuziki we muri KIKAC Music.

Umukobwa uzegukana iri rushanwa kandi azaba ari umwe muri KIKAC Music azaba asanzemo Mico The Best na Danny Vumbi, indirimbo ye ya mbere amajwi n’amashusho bizajya hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga.

‘The Next Diva’ ni irushanwa KIKAC Music iteganya kujya ikora buri myaka ibiri mu rwego rwo kuzamura impano z’abahanzikazi, no kongera umubare wabo mu ruganda rwa muzika cyane ko ukiri hasi cyane.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 4 =


To Top