Polisi y’Igihugu n’Umujyi wa Kigali bahembye Umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo kubera ko wahize indi mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali mu bijyanye n’isuku n’umutekano.
Icyo gihembo k’imodoka cyatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2019 ubwo hasozwaga ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bwari bumaze amezi 6.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, atangaza ko ubu bukangurambaga bugiye kwagurwa bukagera no mu ntara zose kandi bigasakazwa kugera ku rwego rw’Umudugudu, hibandwa cyane ku isuku yo mu ngo no ku mubiri, mu tubari n’ahacururizwa amafunguro, amasoko, amashuri, amavuriro, n’ahandi hantu hahurira abantu benshi.
Prof. Shyaka yashimye umusaruro ubu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano bugenda butanga, kuko bwatumye ubu Umujyi wa Kigali ari umwe mu migi ya mbere ku Isi ifite isuku n’umutekano.
Umurenge wa Kimironko ni wo wabaye uwa mbere uhembwa imodoka izifashishwa mu kunoza isuku n’umutekano. Minisitiri Shyaka ndetse n’umuyobozi wa Polisi bashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko imodoka n’igikombe.
Prof. Shyaka yagize ati “Ndashima imbaraga Polisi y’Igihugu n’Umujyi wa Kigali bakoresheje mu gihe cy’amezi 7 hakorwa ubukangurambaga ku isuku n’umutekano. Ndasaba Abanywarwanda n’abatuye mu Mujyi wa Kigali guhora baharanira kugira Kigali ikeye, itoshye kandi itekanye.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu igaragaza ko Umujyi wa Kigali ari ahantu heza ku isuku n’umutekano, agasaba ko ubu bukangurambaga bwakwaguka bukagera hirya no hino mu gihugu kuko hari ahantu henshi mu gihugu hakigaragara isuku nke.
Prof. Shyaka yashimiye umurenge wa Kimironko wabaye uwa mbere mu karere ka Gasabo, ariko agaya imirenge yabaye iya nyuma asaba ko ubutaha imirenge ya nyuma yajya ibazwa impamvu ikanahanwa mu rwego rwo gukorera ku mihigo no kubazwa inshingano.rof
Prof. Shyaka yashimiye Polisi n’Umujyi wa Kigali ku ruhare bagira mu gutuma Kigali iza ku isonga mu migi ifite isuku n’umutekano ku Isi yose. Yashimye kandi imihigo ya Polisi n’Umujyi wa Kigali n’ibihembo bagenera umurenge uba wabaye uwa mbere.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali w’agateganyo, Busabizwa Parfait, avuga ko isuku n’umutekano ari bimwe mu bigize umugi mwiza ndetse Igihugu gishimirwa ariko akavuga ko ari uguhozaho kuko ibijyanye n’isuku n’umutekano bireba buri muntu wese utuye mu Mujyi wa Kigali.
Akomeza avuga ko muri ubwo bufatanye bahozaho ubukangurambaga buri mwaka ku bufatanye bwa Polisi kugira ngo buri muturage yumve ko hari icyo asabwa ku bijyanye n’isuku n’umutekano bityo abagenda mu Mujyi wa Kigali bakawishimira.
Ati “Iki gikorwa kiba kigamije isuzuma no guhemba abarushije abandi. Mu isesengura n’isuzuma twakoze icyo byabyaye mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, ni uko yitwaye neza tunasaba imirenge ititwaye neza kugira ngo yisubireho bityo umugi wose turangwe n’isuku kuko ni ngombwa kandi n’umutekano birajyana.”
Akomeza avuga ati “Ubukangurambaga bwatanze umusaruro kuko abantu bose bumva ko bibareba yaba kuva ku rwego rw’abayobozi ndetse kugera ku rwego rw’abaturage. Twumva bizakomeza kudufasha ariko ni uguhozaho buri muntu wese akumva ko agomba gushyiraho ake kugira ngo twese tubigire umuco.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP JB Kabera, avuga ko umunsi wo gusoza ubukangurambaga ku isuku n’umutekano mu Mujyi wa Kigali ari ugutanga ikerekezo ko abantu bose bakwiye kubiharanira bakabikora bakabigeraho nabo bakaba bahembwa nkuko umurenge wa Kimironko wahembwe.
Ati “Uruhare rw’umuturage ikintu cya mbere gikomeye ni uko agomba gutanga amakuru, ikindi ni ugukora ibiba biteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga umujyi wa Kigali ajyanye n’umutekano n’isuku nko gukura imyanda hirya no hino nk’uducupa, amashashi, ibyo nta bandi babikora ntabwo biva mu kirere gusa ariko kugira ngo babyumve ni uko bakorana n’inzego zibayobora ndetse n’iz’umutekano kugira ngo imyanda ibe yakurwa aho iri cyangwa n’undi wese wayibona aho bayitaye, akaba yayihakura”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Mapambano Nyiridandi, asobanura ko ibanga bakoresheje kugira ngo umurenge wa Kimironko uze ku isonga mu mirenge yose y’Umujyi wa Kigali, ari uko bakoze uko bashoboye umuturage akabigiramo uruhare.
Ati “Icyakozwe ni uguha abaturage uruhare bagakora inshingano tuba twabasabye, tukabasaba ko bagira uruhare mu isuku n’umutekano twifashishije inzego z’umutekano n’iz’ibanze kuva ku murenge kugera ku masibo, abo ni bo badufashije kugera ku baturage kugira ngo babibumvishe n’abaturage babyumva vuba kugira ngo babashe kubigeraho bityo tukagira Kimironko ikeye, itoshye kandi itekanye”.
Akomeza agaraga uko bishimiye igihembo bahembwe na Polisi y’Igihugu. Ati “Imodoka twahembwe igiye kutwongerera imbaraga nyinshi ku byo twakoraga nko gukaza isuku n’umutekano kuko twari dufite imodoka yaguzwe n’abaturage yadufasha mu bikorwa by’isuku n’umutekano, ubwo tubonye ubwunganizi bw’imodoka ya kabiri turizera ko bigiye kurushaho kunoga.”
