Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020 rwatangaje ko rumaze iminsi ibiri rushyikirijwe n’inzego z’umutekano umuhanzi Kizito Mihigo.
RIB mu butumwa yanyujije kuri Twitter yasobanuye ko Kizito Mihigo “yafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.”
Kizito wari warakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka 10 muri 2015, yarekuwe muri Nzeri 2018 ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.
Ifungurwa rye ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo we na Victoire Ingabire Umuhoza.
Ibijyanye no kuba yaba yatawe muri yombi kuri iyi nshuro agerageza gutorokera i Burundi, ntibiramenyekana niba hari ibindi byaha yari akurikiranweho byamuteye gushaka guhunga.
Gusa RIB iravuga ko kuri ubu akekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.”
Uru rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubushinjacyaha ruravuga kandi ko “iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”
