Koreya y’Epfo : Uwagize uruhare mu ikwirakwira rya Coronavirus yasabye imbabazi

Lee Man-hee umuyobozi w’itorero Shincheonji Church of Jesus yapfukamye asaba imbabazi mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 02 Werurwe 2020, nyuma y’uko urusengero rwe arirwo rwabaye intandaro y’icyorezo cya Coronavirus muri Koreya y’Epfo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu mu Pasiteri yatangaje ko asabye imbabazi igihugu ku ruhare yagize mu ikwirakwira ry’iki cyorezo gikomeje koreka imbaga muri iki gihugu.

Pasiteri Lee w’imyaka 88 yavuze ko nubwo urusengero rwe arwagize uruhare mu ikwirakwira ry’iyi ndwara, ariko atari yo ntumbero bari bafite, gusa ngo bakoze uko bashoboye kugira ngo bahagarike ubwiyongere bw’abakomeza kwandura.

Abagera kuri 60% mu baturage b’iki gihugu, abasaga ibihumbi bine bamaze kwandura iyi virusi bayikuye muri uru rusengero ruyobowe na Lee Man-hee.

Kuri uyu wa mbere kandi, igihugu cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko abandi baturage 476 basanzwemo Coronavirus biyongera ku bihumbi bine na magana abiri na cumi na babiri bari bayisanganwe.

Mu bantu 3081 banduye baturuka mu mujyi wa Daegu uhereye mu majyepfo ya Koreya, mu gihe 73% bafitanye isano n’uru rusengero.

Pasiteri Lee ngo abwira abantu ko ari we kuza kwa kabiri kwa Yesu/Yezu, akiyita ko ari wa mu pasiteri bemera wanditswe muri Bibiliya ko azaza gutora abantu ibihumbi 144 akagenda abatwaye mu ijuru.

Abacamanza b’iki gihugu basabye ko habaho iperereza ryimbitse kuri Pasiteri Lee kubera uburangare bwatumye abatari bake bandura iki cyorezo.

Abantu hafi 90.000 nibo bamaze kumenyekana ko banduye Virusi ya Corona mu bihugu 57 ku isi, mu gihe abarenga 3000 bamaze gupfa, nk’uko nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
52 ⁄ 26 =


IZASOMWE CYANE

To Top