Ku kibuga cy’indege hatanzwe imyitozo yo gutanga ubutabazi mu gihe cy’amakuba

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019, umwitozo wo gutanga ubutabazi bw’uburyo butandukanye, bakora nk’aho ikibazo cyavutse uratangira ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Uyu mwitozo ni uwa gatatu ubereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, ndetse ukaba uwa mbere kuva urwego ruhuza ibibuga by’indege rubayeho. Umwitozo nk’uyu ukaba ari ingenzi usabwa n’urwego rw’urwanga rushinzwe ubwikorezi mu kirere ndetse n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’ingendo zo mu kirere.

Umwitozo nk’uyu utyaza ubwenge mu bijyanye no kuyobora ibikorwa, guhanahana amakuru ndetse bigatuma abafatanyabikorwa baba biteguye ngo babe batabara byihuse igihe habaye ikibazo gitunguranye, bagakiza abantu, ndetse n’ikibuga cy’indege kigasubira kigakora bisanzwe mu gihe gito.

Isabelle Umugwaneza Umuyobozi w’agateganyo w’urwego rushinzwe ibibuga by’indege agira ati “hateguwe neza aho umwitozo ubera, ku buryo ubutabazi bwihuse bwatangwa n’abakozi b’ikibuga cy’indege ndetse n’abo bafatanya”.

Abashinzwe kugenzura uyu mwitozo nabo barahari muri buri gice kiri buberemo umwitozo, kugirango barebe niba umwitozo wageze ku ntege koko.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 × 26 =


IZASOMWE CYANE

To Top