Ku munsi wa nyuma wa Expo igiciro cy’ibicuruzwa cyaragabanyijwe

Abitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ryaberaga i Gikondo bashima imitegurire yaryo ndetse n’uburyo abamurika bagabanyije ibiciro kuri uyu munsi wa nyuma waryo.

Gusa ariko hari bimwe mu bicuruzwa byashize harimo n’ibyo abaguzi bari bishyuye.

Umunsi wa nyuma w’imurikagurisha waranzwe n’urujya n’uruza rw’abaturage basiganwaga n’amasaha kugira ngo ridafunga batabonye bimwe mu bicuruzwa  bakeneye, kuko abenshi bamaze kumenyera ko n’ibiciro bimanuka iyo rigeze ku musozo.

Gusa hagaragaye ibura rya bimwe mu bicuruzwa birimo na gaz abaguzi bishyuye bamwe bagenda batazibonye kubera gushirana abazicuruzaga.

Abamurika na bo bagabanyije ibiciro ku bicuruzwa kugira ngo batabisubizayo bamwe bikababera umuzigo watuma batanga amafaranga nk’abaturutse mu bice bya kure mu gihugu no hanze yacyo.

Urugaga rw’Abikorera, PSF rugaragaza ko muri ibi byumweru 3 iri murikagurisha rimaze ryitabiriwe n’abagera ku bihumbi 300    hatabariwemo abarijemo kuri iki cyumweru na bo wabonaga ari benshi cyane.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye avuga ko iri murikagurisha mpuzamahanga ryaranzwe n’udushya ndetse abantu baritabira cyane rikaba rikeneye ko ubutaha ryabera ahantu hagutse.

Iri murika gurisha mpuzamahanga ryatangiye kuva taliki ya 22 Nyakanga kugeza kuri iki cyumweru taliki ya 11 Kanama saa sita z’ijoro.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top