Ku nshuro ya 15 abana b’ingagi 25 nibo bagiye guhabwa amazina

Ejo kuwa 6 Nzeri 2019 mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze, hazabera ku nshuro ya 15 umuhango wo kwita izina abana b’ingagi. Abazahabwa amazina ni 25, mu gihe abayahawe umwaka ushize bari 23.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB, rutangaza ko abana b’ingagi bahabwa amazina ari 25, mu gihe kuva uyu muhango watangira mu myaka 15 ishize, abana b’ingagi 281 bamaze guhabwa amazina.

Kuri iyi nshuro abitwa amazina, ni abo mu miryango y’Amahoro, Umubano, Hirwa, Igisha, Isimbi, Muhoza, Kwitonda, Sabyinyo, Susa, Pablo, Kuryama, Mafunzo, Kureba, Musirikali na Ntambara.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, avuga ko kwiyongera kw’Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ari ikimenyetso k’intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Akamanzi agira ati: “Ibi ntibyari kubaho hatabayeho inkunga n’imikoranire y’abafatanyabikorwa bacu mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kimwe n’ubufatanye bw’imiryango ituriye pariki. Gahunda y’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi igira uruhare runini cyane mu kubungabunga ingagi.”

Akamanzi avuga ko bitewe no kuzibungabunga byatumye habaho gutera imbere mu buryo bwo kumenya aho ingagi ziherereye igihe zasuwe, kandi byongera n’inkunga igenerwa imiryango ituye pariki, binyuze muri gahunda yo gusangira ibikomoka mu bukerarugendo.

Akamanzi akomeza avuga ko ubukerarugendo bw’u Rwanda bwose bwibanda ku bintu bibiri, ari byo kugira ubukerarugendo burambye binyuze mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, no kugirwamo uruhare n’abaturage.

Abana b’ingagi bakaba baza guhabwa amazina n’ibihangange biturutse hirya no hino ku Isi, harimo Hailemariam Desalegn Boshe wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Amina Mohammed, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, akaba yarahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije muri Nigeria.

RDB kandi itangaza ko harimo na Paul Milton & Luke Bailes bashinze “Milton Group” ari yo yatunganyije ‘Singita Kwitonda Lodge’ y’abashoramari Paul Tudor Jones na Anders Povlsen. Paul azwiho guharanira kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kandi amaze imyaka itanu akorana n’u Rwanda.

Dame Louise Martin, DBE, Perezida wa “Commonwealth Games Federation” (Ishyirahamwe ry’imikino muri Commonwealth), na we ari mu baza kwita izina, hakaza na Amb. Ron Adams uhagarariye Israheli mu Rwanda, n’abandi barimo Emmanuel Niringiyimana, wa musore w’Umunyarwanda wakoze umuhanda wenyine mu karere ka Karongi agamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu aho atuye.

Kwita Izina ni umuhango usanzwe wubashywe mu muryango nyarwanda, aho umwana wavutse aba agomba guhabwa izina. Mu myaka ishize, umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi utangiye, abarinda za pariki n’abashakashatsi bahaye amazina abana b’ingagi zo mu misozi mu Rwanda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 × 18 =


IZASOMWE CYANE

To Top