U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’ishoramari mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro

Leta y’uRwanda igiye kwakira Inama mpuzamahanga ya mbere izahuza Abashoramari, Inzobere n’abandi bakora mu rwego rw’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baturutse mu bihugu byo mu Karere ka Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba.

Iyi nama y’iminsi ibiri izabera i Kigali guhera kuwa 28 kugeza kuwa 29 Kanama 2019, izahuza Abashoramari, Abashakashatsi n’Inzobere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro basaga Magana atandatu barimo nibura kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda.

Iyi nama kandi yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gaz(RMB) ku bufatanye n’ikigo kizobereye mu byo gutegura no gukurikirana inama muri Afurika cyitwa “Spintelligent SAˮ, yitezweho gukemura imbogamizi zikigaragara mu Rwanda zirimo n’ishoramari ridahagije.

Francis Gatare Umuyobozi wa RMB, yabwiye Itangazamakuru ko gukorera iyi nama mu Rwanda babisabye bifuza gukoresha Inama yazana Abashoramari benshi mu Rwanda kugira ngo babagaragarize amahirwe ahari.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku Isi cyane cyane ibikiri mu nzira y’Amajyambere, Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruhura n’imbogamizi zishingiye ku ishoramari ridahagije ndetse ugasanga n’ibigo by’imari bigenda biguruntege mu gutangamo inguzanyo.

Mu Rwanda kugira ngo Umushoramari ahabwe inguzanyo n’ikigo cy’imari, asabwa gukora ubushakashatsi bugaragaza amabuye y’agaciro agiye gucukura n’amafaranga azayakuramo, ibintu usanga ubwabyo bihenze.

Francis avuga ko iyi nama ari umwanya mwiza Abashoramari b’Abanyamahanga bazagaragarizwa amahirwe y’ishoramari ku buryo bamwe bashobora kuzagira abarishoramo amafaranga yabo.

Gatare Francis Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere  ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gaz(RMB) 

Yagize ati : “Ubucukuzi bukorwa neza iyo ubonye umuntu ushoramo amafaranga ye ku giti cye, akirengera kuvuga ngo aha hantu ndahabona amahirwe nshyizemo amafaranga yanjye. Amabuye naboneka tuzakira nabura twirengere ingaruka.”

Yakomeje agira ati “Impamvu y’iyi nama, twifuza ko Abacukuzi bakorera mu Rwanda bagifite imbogamizi zo kubona amafaranga yo kubushoramo bahura n’abashoramari bashobora gufatanya nabo bagashoramo amafaranga yabo atari inguzanyo.”

Gatare avuga ko mu Rwanda hari ahantu henshi hari amabuye y’agaciro hamaze kugaragara ataracukurwa ku buryo abashoramari batandukanye bazabyifuza bazabona umwanya wo kubisobanurirwa no kuhasura ku buryo bashobora kubyishimira.

Mu bindi bizigirwaho hari kurebera hamwe uburyo n’ibikoresho bigezweho byakwifashishwa mu gucukura amabuye y’agaciro

Kalima Jean Malick Umuyobozi w’ihuriro ry’abacukura amabuye y’agaciro mu Rwanda avuga ko iyi nama ari yo ya mbere ikomeye u Rwanda rugiye kwakira kandi abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bazakuramo inyungu kuko nihagira abazashima ibikorwa byo mu Rwanda bazahashora imari.

Ati “Dusanzwe tujya hanze gushaka Abashoramari ariko noneho tuzaba twababonye iwacu dufite no kubereka n’ibyo gukora.”

Elodie Delagneau Umuyobozi ushinzwe gutegura ibikorwa muri Spintelligent SA avuga ko iyi nama izarebera hamwe uburyo bwagutse bwo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’uruhererekane nyongeragaciro bigakorerwa muri Afurika.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 uRwanda rwasaruye Miliyoni zisaga Mgana atatu na mirongo itanu z’amadolari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Miliyari ziri hagati y’umuni n’icumi z’amadolari, zishorwa mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku Isi, nibura Mirongo itanu ku ijana(50%) byayo, ashorwa ku mugabane wa Afurika mu gihe uwo mugabane wikubiye hejuru ya Mironggo itandatu ku Ijana (60%) by’amabuye y’agaciro yose agaragara ku Isi.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 × 21 =


IZASOMWE CYANE

To Top