Kubaka imihanda muri Kigali biririmbanyije mu kwitegura CHOGM

Bamwe mu baturage mu mujyi wa Kigali barasaba Leta ko yakora ibishoboka byose ikubaka imihanda bazifashisha mu gihe u Rwanda ruzaba rwakiriye inama inama ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza iteganyijwe kuzabera mu Rwanda muri kamena umwaka utaha.

Ibi babifatira  ku ngero z’inama zabaye mu Rwanda zatumaga imihanda ifugwa ubuziba bugasa nkaho bwahagaze.Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali buvuga ko iki kibazo kiri mu bya mbere bari gukemura.

Iyo utembereye hirya no hino mu  Mujyi wa Kigali usanga hari kubakwa imihanda hifashishijwe imibashini mu kubaka imwe muri iyo mihanda ikazifashishwa  n’abashyitsi bazitabira iyi nama.

Hari kuvugururwa kandi n’ibibuga bibiri bya Golf i Nyarutarama bigomba kuba byarangiye mu kwa Gatanu

U Rwanda ruri kwitegura kwakira iyi nama  mu gihe hari izindi nama rwakiriye ndetse n’abashyitsi bagiye basura u Rwanda, imihanda igafungwa ku buryo benshi mu batuye Umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali bemeza ibi bihe bitari bibororheye mu bice abashyitsi bagombaga kunyuramo ndetse n’ahabonetse inzira hakagaragara umubyigano w’ imodoka. bamwe mu baturage basaba ko hakubakwa indi mihanda bazifashisha  mbere y’ uko iyi nama itangira

Kuri iki kibazo Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernestasobanura ko  iki kibazo bakibonye kandi kiri mu bya mbere bihutiye gukemura

Uyu muyobozi avuga kandi ko ubu hari kuvugururwa Parikingi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege kugira ngo abashyitsi bazabone aho indege zabo zizaparika.

Uretse ikibuga cyindege kandi ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeza ko uretse kuvugurura iyi mihanda hari n’agahunda yo kurushaho kuvugurura imihanda igize Umujyi wa Kigali.

Uretse iyi myiteguro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kiganiro n’intangazamakuru taliki ya 8 Ugushyingo uyu mwala, yagaragaje ishusho rusange uko u Rwanda ruhagaze mu gihe habura amezi macye ngo iyi nama mpuzamahanga ibere ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Biteganyijwe ko iyo nama izitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu 53 bigize Umuryango wa Commonwealth, izatangira ku itariki 22 Kamena umwaka utaha

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 − 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top