Rayon Sports yitegura gukina na Marines FC mu mikino y’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatatu yasubitse imyitozo yagombaga gukora mu gitondo, nyuma yo kubura kw’amavuta y’imodoka yagombaga kujyana abakinnyi mu myitozo.
Saa tatu za mugitondo nibwo imyitozo yagombaga gutangira ku kibuga Rayon Sports isanzwe ikoreraho imyitozo kiri mu Nzove, gusa umutoza wungirije Wagner do Nascimento Silva yageze ku kibuga abura abakinnyi arategereza araheba birangira imyitozo isubitswe ikaza gukorwa saa cyenda zo ku gicamunsi kuri uyu wa gatatu.
Rayon Sports iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ni imwe mu makipe ari guhatanira igikombe cy’Amahoro, kuri uyu wa kane ikazakina na Marines mu mukino ubanza wa 1/8.
Mu kwezi gushize nabwo Rayon Sports yasubitse imyitozo nyuma y’aho abakinnyi banze gukora imyitozo mbere y’umukino wa shampiyona wagombaga kubahuza na Kirehe, basaba kubanza guhabwa amafaranga y’agahimbazamusyi bari bemerewe.
Icyo gihe agahimbazamusyi baragahawe berekeza i Kirehe gukina umukino banawutwariraho igikombe, nyuma yo gutsinda Kirehe FC ibitego bine ku busa (4-0).
Rayon Sports niyo kipe ihiga ayandi mu kugira abafana benshi mu Rwanda ikagira n’abaterankunga batandukanye.
Nyuma y’imyitozo iri bube uyu munsi saa cyenda, nibwo Rayon Sports igomba kwerekeza i Rubavu ahazabera umukino uzayiyihuza na Marines ejo kuwa Kane saa cyenda z’igicamunsi.
