Kubura kw’imodoka zitwara abagenzi bigiye gukemuka

Abakora ingendo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko gutegereza imodoka zitwara abagenzi igihe kirekire bibagiraho ingaruka zirimo no gukererwa akazi.

Kuri iki kibazo Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) igaragaza ingamba zihari zo kugikemura.

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri iyo Minisiteri, Byiringiro Alfred, avuga ko harimo gukorwa inyigo kugira ngo hamenyekane buri muhanda na zone runaka ndetse n’umubare w’imodoka zigomba kujyamo.

Yagize ati: “Hari icyo twita uburyo imodoka zigenda zihaguruka ni ukuvuga ngo imodoka imwe niba ihagurutse indi irahaguruka mu gihe kingana iki. Gahunda ni uko bigomba kugabanuka bikagera ku minota 15 nibura. Ibi biziyongeraho kwagura imihanda hari no kuvugana n’amasosiyete atwara abagenzi kugira ngo azane imodoka zikenewe kugira ngo zibashe gutwara abantu.”

Aha ni muri Gare yo mu Mujyi, aho usanga abagenzi bajya mu byerekezo bitandukanye bategereza imodoka igihe kirekire, bamwe bakaruhira ku mirongo kubera gutegereza cyane. Aha hari mu mwaka wa 2017 ariko ikibazo kiracyahari.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Munyeshuri Bosco utuye mu Karere ka Gasabo yavuze ko mu masaha abantu benshi bava ku kazi mu Mujyi wa Kigali saa kumi n’imwe z’umugoroba, hamwe mu hantu h’ingenzi hategerwa imodoka mu murwa mukuru w’u Rwanda abantu benshi baba bari ku mirongo bategereje imodoka zibageza aho batuye ariko kuri bamwe kubona imodoka ku bagenzi ngo si umwitozo woroshye.

Zaninka Alphonsine atuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, avuga ko akoresha imodoka zitwara abagenzi rusange inshuro nyinshi ariko ngo bikaba ari ibintu bimutinza cyane haba ku kazi cyangwa ahandi.

Yagize ati: “Amasaha yo kujya ku kazi ni amwe ndetse n’ayo gutaha ni amwe, amasaha tumara ku murongo ni menshi, imodoka ni nkeya iyo imodoka imaze gushyiramo abagenzi ikagenda dutegereza indi iminota hafi mirongo ine kugira ngo indi igaruke. Ni ikibazo.”

Uretse we hari n’abandi bakunze gukoresha imodoka zitwara abagenzi rusange mu Mujyi wa Kigali batanga ikifuzo cy’uko hajya harebwa umurongo utariho abantu benshi, ababishinzwe bagatanga ubufasha bityo, abantu ntibahere ku mirongo.

Hari n’abifuza ko igihe abagenzi babaye benshi muri rusange hajya habaho ubufasha bw’umwihariko hashakwa uburyo imodoka zakongerwa.

Zaninka yagize ati: “Muri gare ya Kimironko no mu duce twa Karuruma na Kabuye mu gitondo cya kare abagenzi bamara umwanya muremure batarabona imodoka ibageza ku mirimo itandukanye, ingaruka ni ugukererwa ku kazi no kuruha ku hadafite ahagenewe ibyicaro by’ahategerwa imodoka.”

Yungamo ati: “Ikintu cyabikemura ni kimwe. Ni ukongera imodoka zikorera mu muhanda kandi ikindi byasaba ko habaho amasosiyete menshi akora ibyo gutwara abantu n’ibintu.”

Muneza Nilla, ukuriye kimwe mu bigo bishinzwe gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali avuga ko mu gihe gishize habayeho kugabana zone zo gukoreramo bitanga umusaruro kandi ngo byongeye ubunararibonye mu mikorere.

Avuga ko hari ingamba zo gukomeza kunoza iyo mirimo. Yagize ati: “Hatekerejwe inyigo yo kugira ngo bigaragare neza, imihanda ikeneye imodoka ni iyihe, ikeneye izihe modoka ni icyo cyatindije kugira ngo imirongo yo gutegererezaho imodoka ikemuke burundu. Kuri ubu, ari twe, ari inganda ndetse na banki dukorana, bariteguye ku buryo ikibazo k’ibura ry’imodoka kizakemuka birambye mu gihe kizaza.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko mu gukemura ibyo bibazo habanje gukorwa inyigo izerekana imodoka zikenewe n’imihanda ikenewe.

Ibindi biteganywa kwifashishwa ni uburyo bwo kuyobora imodoka zitwara abagenzi mu mihanda zikenewemo n’amasaha zikenewemo, izindi zisigaye zikayoborwa mu yindi mihanda. Ibi ngo ni byo bizagabanya umubyigano w’imodoka cyane cyane mu masaha yo kujya no kuva ku kazi.

Abakora ingendo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko gutegereza imodoka zitwara abagenzi igihe kirekire bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo no gukererwa akazi

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 ⁄ 5 =


IZASOMWE CYANE

To Top