Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi, Dr. Ndayambaje Irénée, atangaza ko kugira ngo abarimu beza n’uburezi buhamye bihera mu mashuri nderabarezi, ari na yo mpamvu aya mashuri yatangiye koherezwamo abahanga basoje amashuri yisumbuye.
Dr. Ndayambaje avuga ko kubona abarimu beza bihera mu mashuri nderabarezi, aya na yo akaba agenda ashyirwamo imbaraga kugira ngo arere abarezi beza.
Ati “Kugira ngo ugire abarimu beza n’uburezi buhamye bihera mu mashuri nderabarezi (TTC) kuko ni zo zakira abarangije abanyeshuri barangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3).”
Kugira ngo abarezi beza bazaboneke, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi mukuru wa REB, guhera mu mwaka w’amashuri wa 2020, Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yahinduye ikerekezo aho abanyeshuri bashoboye, b’abahanga kandi babishaka ari bo boherezwa mu mashuri nderabarezi.
Mu rwego rwo gutegura neza abarezi b’ejo hazaza, integanyanyigisho y’amashuri nderabarezi yaravuguruwe mu kubaha ubumenyi buhagije mu isomo, uko baritanga kugira ngo bagire ubushobozi bwo gukomeza amashuri mu rwego rwisumbuyeho.
Dr. Ndayambaje ashimangira ko amashuri nderabarezi azagenerwa ibikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga ndetse n’icyumba cy’ubushakashatsi mu by’indimi nacyo kizahabwa ibikoresho bihagije.
Leta y’u Rwanda yemereye abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi, kujya bitangira 50% by’amafaranga y’ishuri kandi nibarangiza amashuri yisumbuye bazajya bigisha imyaka itatu, hanyuma bahabwe inguzanyo yo kwiga muri kaminuza, naho abarangiza kaminuza bigishe imyaka itanu mu mashuri yisumbuye nyuma bahabwe inguzanyo yo kwiga ikiciro cya gatatu cya kaminuza.
Abarezi barakora ibishoboka ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho
Dr. Ndayambaje avuga ko Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari gukora cyane kugira ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho.
Ati “Leta yiyemeje gukomeza kubafasha binyuzwe mu mishinga itandukanye harimo 10% Leta iherutse kongera ku mushara w’abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu bigo bya Leta ndetse n’ibifashwa na yo, ibyo bikaba byaratangiye muri Werurwe 2019.”
Avuga ko Koperative Umwalimu Sacco na yo ari imwe uri gahunda zigamije guteza imbere mwarimu, icumbi ndetse n’inka zihabwa abarimu, ngo ibyo byose bigakorwa hagamijwe gushyigikira mwarimu mu kazi akora, Leta izirikana ko imibereho myiza ya mwarimu itanga umusaruro mwiza mu kazi ko kwigisha.
Ati “Kugira ngo umwuga wo kwigisha uryohere abawukora, kuzamurwa mu ntera kwa barimu kuzitabwaho, aho bazajya bashyirwa mu byiciro bigendanye n’ubunararibonye bwabo ndetse no guhanga udushya. (Junior, Senior, Master) kandi mu bijyanye n’inguzanyo, abashaka gukomeza kwiga uburezi Leta izajya ibaha amahirwe kimwe nk’abiga amasomo ajyanye n’ubumenyi n’ikoranbuhanga.”
Umuyobozi mukuru wa REB avuga kandi ko hashyizweho uburyo bushya bwo gushyira abarimu mu myanya, asobanura ko mu gihe cyashize
ishyirwa mu kazi ry’abarimu ryakorwaga n’uturere gusa, ni mu gihe kandi ntabushobozi buhagije uturere twari dufite mu kumenya ikerekezo k’Igihugu mu bijyanye n’amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Ati “Ishyirwa mu myanya ry’abarimu ryatezwa imbere habayeho ubufatanye mu gushaka abarimu bashoboye kugira ngo hirindwe ruswa cyangwa ibindi bibazo mu kubaha akazi.”
Byongeye kandi urugendo rwo kubashyira mu myanya rwatwaraga igihe kirekire ndetse no gusimbuza umwarimu nabyo bigatwara igihe.
Mu gushyira mu bikorwa ikemezo k’inama y’abaminisitiri ku bijyanye n’ishyirwa mu myanya ry’abarimu, Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yakoze amahugurwa ndetse n’ubusesenguzi mu bijyanye n’uko hanozwa itangwa ry’akazi ry’abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse no mu mashuri y’ubumenyingiro.
Nyuma y’isesengura, REB yateguye ndetse itanga ikizamini cy’akazi ku barimu ku itariki ya 10 Ukuboza 2020 ku kiciro cya mbere, aho abakandida 717 ari bo batsinze ikizamini cyo kwigisha mu mashuri abanza naho abakandida 3056 ni bo babashijije gutsinda ikizamini cyo kwigisha mu mashuri yisumbuye.
Ariko kandi abatsinze ni bake ushingiye ku mubare w’abarimu bakenewe mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ku bw’iyo mpamvu ni ngombwa ko hakorwa ikindi kizamini ku kiciro cya kabiri kugira ngo haboneke abarimu bahagije ndetse n’imyigire y’abana igende neza.
Nk’uko intego ya mbere y’ishyirwa mu myanya ry’abarimu ari ukubona abarimu bashoboye mu byo bize, ni yo mpamvu mu kiciro cya kabiri k’ibizamini usaba akazi agomba kuba azi neza ibyo yize ndetse ni yo yaba atarize uburezi uwo uzahabwa amahirwe yo gukora ikizamini, natsinda azahabwa amasezerano y’akazi mu gihe runaka ndetse ahabwe amahugurwa mu bijyanye n’imyigishirize.
Ibi byerekana ko gushyira imbaraga mu guha akazi umwarimu uzi neza ibyo yigisha ari byo bizateza imbere igihugu.
Umwuga wo kwigisha uzakomeza kwitabwaho ndetse n’abawurimo bazakomezwa gufashwa kugira ngo batange umusaruro ukenewe mu burezi.
Amashuri makuru na za kaminuza zizakomeza gutanga abarimu bashoboye haherewe kuri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’inderabarezi na yo yasabwe gutegura abarimu nyabo bazi neza ibyo bize kugira ngo bazage kwigisha mu mashuri yisumbuye.
