Kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byadufasha – Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko yifatanyije n’abakora mu nzego z’ubuzima mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Mu butumwa bwaciye ku rubuga rwe rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID19, tuzirikane abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima, kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba. Turashimira Tedros Adhanom Ghebreyesus  n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima bakomeje kutugenda imbere muri ibi bihe.”

Mu gihe mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere ufite iyi ndwara,Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye gutuza kuko kugira imoagarara ntacyo byafasha.

Yagize ati “Nkuko byakomeje kuvugwa, kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byadufasha. Ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi cyorezo.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi. Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima (nkuko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa)”

Umukuru w’Igihugu avuga ko yizeye ko uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, kubera ubufatanye buhari nta shiti Isi izarutsinda.

Ati “Nkuko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.”

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 + 14 =


IZASOMWE CYANE

To Top