Mu ndangagaciro z’Umuco Nyarwanda kugira Ubuntu no kurangwa n’Ubumuntu Abanyarwanda baharaniraga kubyimakaza mu mibanire yabo ndetse bigatozwa abakiri bato bakabikurana kuko ari byo byatumaga umuntu aba “Umuntu Nyamuntu” umwe waririmbwe n’umuhanzi Twagirayezu Cassien.
Ubuntu ni ubushobozi-karemano nifitemo bwo kureba umuntu uwo ari we wese nkamubonamo “Undi muntu-ngewe ubwange” ngomba gukunda uko nikunda, gufasha no kwitaho ngo akunde yishimire ubuzima nk’uko nange ubwange nifuza ko bwandyohera, amenye ko kubaho ari ukubana dufatanye urunana rugamije kubaka Isi nziza, aho buri muntu abaho yishimye, afite amahoro, yumva ko ari umuvandimwe wa buri wese bahuye. Umuntu wuzuye Ubuntu (Umunyabuntu) ahangariza iteka kubaka Isi nziza maze ibyishimo bye bikaba kubona abantu bose bishimye, baryohewe n’ubuzima, babayeho neza kandi babanye mu mahoro azira urunturuntu.
Ubuntu ni isano twese dusangiye nk’abantu ku buryo iyo bwarumbye nta sano yindi iba igishobotse mu bantu. Ubuntu ni ubushobozi bwo kumenya ko icyo ntifuza ko utangirira nange nirinda kukikugirira, iteka nkakubanza icyubahiro n’urukundo. Ubuntu rero ni ukumenya ko muntu ari nk’undi, nta kiremwa-muntu gisumba ikindi (Indirimbo ya Rugamba Sipiriyani).
Hagiye gushira imyaka igera ku icumi (10) mu Rwanda duhanganye n’ikibazo k’imirire mibi n’igwingira ry’abana, bidatewe n’uko ibyo kubagaburira byabuze ahubwo bitewe n’impamvu zitandukanye harimo kutagira ubumenyi buhagije mu gutegura ifunguro ryuzuye intungamubiri umwana akeneye, abafite ubushobozi buke bwo kubibona ariko bamwe mu baturanyi bifite bakiburamo Ubuntu bwo kubafasha, nkaba mbona ko “Ubuntu butagwingiye, abana bagwingira bagabanuka”.
Nk’uko natangiye mbivuga, mu muco nyarwanda indangagaciro y’Ubuntu yarimakazwaga, hakabaho n’igihe cyo kubyibutsa Abanyarwanda aho Umwami (urugero: Umwami Mutara wa III Rudahigwa) yakoraga umuhango wo guha abana amata.
Abakuru twese tubyibutse, mu miryango yacu kera ku batunze inka, umuryango wabaga udafite inka habagaho “Gukamirana” wasangaga abaturanyi bahawe ibihe byo kuza gukamisha.
Uwo muco mwiza wakomejwe n’Umukuru w’Igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame igihe atangije gahunda ya “Girinka” mu mwaka wa 2006, aho imiryango ikennye yatangiye guhabwa inka kugira ngo yiteze imbere mu mibereho no mu bukungu, harwanywa cyane imirire mibi muri rusange no mu bana by’umwihariko. Kuva icyo gihe kugera ubu inka zimaze gutangwa zigera ku bihumbi magana atatu mirongo ine na kimwe na mirongo itandatu n’eshanu (341.065) washyira mu mibare izimaze kwiturwa, uriya mubare wikubye inshuro hafi 3. Hakurikijwe Raporo ya RAB, umwaka wa 2018, inka zikamwa (lactation, 35% of the total cattle population) mu gihugu cyose zigera ku bihumbi magana ane mirongo itanu n’eshanu magana abiri mirongo ikenda n’ebyiri (455.292).
Icyo gihe inka zitangwa muri gahunda ya Girinka, abana bari bafite imirire mibi bari 46%, ubu ni 38% (abana bari munsi y’imyaka itanu). Uyu muvuduko wagabanutseho 8% mu myaka 13 ishize iyi gahunda ya Girinka itangiye, nta bwo iki kibazo k’imirire mibi n’igwingira ry’abana cyazarandurwa burundu hadashyizwe ingufu mu kwigisha abantu guhindura imitekerereze hakimakazwa urukundo n’Ubuntu mu bantu ariko n’ababyeyi bagakomeza guhugurwa mu by’igaburo ry’abana.
Ibi mbivugiye ko mu miryango ihabwa Girinka harimo bamwe bagurisha amata ntibaheho abana babo. Hari amakaragiro amwe yakunze kuvuga ko amata abaturage bayazana bashyizemo amazi, hamwe na hamwe hagaragaye aho abana bayagemura bagera mu nzira bagasomaho bakuzurishaho amazi kubera ba babyeyi bagwingiye mu buntu abana bagakurana irari ry’amata kandi iwabo zikamwa. Icyakora hari n’abana umuntu yakwita urukozasoni na bo bavanga ayera n’amazi kubera ingeso y’ubusambo no konona ayo yateye. Ari abo babyeyi gito batuma abana bararikira ibihari, ari n’abo bana bakora ibidakwiye ntawabura kuvuga ko bagwingiye mu mitekerereze.
Kwemera kujyanye n’imirimo
Hari nanone abahawe Girinka kimwe n’abandi batunze kubera Ubuntu bagiriwe n’Imana ugasanga hari umuturanyi wabo urwaje imirire mibi mu bana, bakaba batakamira uwo muryango nibura litiro 1 ku munsi kandi bo bakama litiro zirenze 15 ku munsi. Rimwe na rimwe ugasanga abo bantu bahurira mu idini basengana.
Iyi myitwarire y’Abanyarwanda bamwe bikunda birenze (selfishness), itera kwibaza ku myigishirize y’amadini n’amatorero menshi dufite mu gihugu cyacu, uruhare rwayo mu gufasha igihugu kurandura iki kibazo k’imirire mibi n’igwingira mu bana hifashishijwe ubukangurambaga bushingiye ku rukundo n’Ubuntu bihereye ku bayoboke babo. Ijambo ry’Imana abarenga 90% bigishirizwa mu materaniro bajyamo hagiye havugwamo ko nta muyoboke dusengana ukwiriye kurwaza bwaki n’igwingira ry’umwana duhari nk’abavandimwe be dutunze inka cyangwa dufite ubundi bushobozi, koko mu myaka itanu (5) iri imbere, ni ukuvuga mu mwaka wa 2024 ntitwaba twaravuye kuri 38% tukagera nibura ku 8%?
Ese buri dini cyangwa itorero bakoze urutonde rw’imiryango y’abayoboke babo barwaje imirire mibi n’igwingira ry’abana, hakabaho guhunda yo kubakurikiranira mu matsinda mato bamwe bahuriramo basenga (imiryango remezo ku Bagatolika, imidugudu cyangwa amakanisa nk’uko babyita mu yandi matorero tutibagiwe no mu misigiti,…) iki kibazo ntitwagihashya? Nimureke duhindure umuvuno mu ijuru umuntu atazahura n’urubanza rumubwira ngo: “Nari ndwaye ntiwansura, nari nshonje ntiwangaburira, nari nambaye ubusa ntiwanyambika” kandi ivanjili ivuga ko kubikorera cyangwa kutabikorera umwe mu boroheje ari Yezu ubwe biba bibayeho (Matayo 25:34-45).
Amadini n’amatorero yibuke ko Roho nzima ikwiye kuba mu mubiri muzima
Izi mpungenge dukwiriye kuzisangira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka y’Abayobozi batandukanye ku itariki ya 13/01/2019 muri KCC aho yagize ati: “Mporana impungenge zo kuzashorera abantu barwaye bwaki, bashonje, bameze nabi nkavuga ngo Mana ng’aba abantu wanshinze.”
Abayobozi batandukanye basenga, ntibihagije guhurira mu masengesho nk’ariya ngarukamwaka, nimureke twegere Abayobozi b’amadini n’amatorero dusengeramo, tuganire ku buyobozi buzana impinduka mu mibereho y’abayoke n’iterambere ryabo kuko dukwiye guterwa isoni no kwitwa umuyobozi usengana n’abarwaye imvunja na bwaki.
Ubu bukangurambaga bw’amatorero n’amadini bwaza bwunganira gahunda n’ingamba nziza Leta irimo gushyiraho ishakisha uko ikibazo cyakemuka harimo gushyiraho ikigo mbonezamikurire y’abana (ECD: Early Development Child) cyatangiye muri 2016, aho abana bahabwa Shisha Kibondo, gahunda y’inkongoro, gutanga ifu y’igikoma ku babyeyi batwite n’abana bari munsi y’imyaka 2 (Nutri Mama na Nutri Toto).
Ibi ariko bikaba bisaba na none ko muri ubwo bukangurambaga bwakorwa n’amadini n’amatorero hakiyongeraho gukangurira abayoboke kuboneza urubyaro no kwirinda ibyaha by’ubusambanyi budakingiye bikurura ikibazo gihangayikishije k’itwita ry’abangavu, aho usanga abana benshi ubu barwaye bwaki n’igwingira biganje muri abo barimo kuvuka muri ubwo buryo.
Aba bakobwa babyara na bo usanga bamwe muri bo bafite igwingira ry’Ubuntu muri bo kuko hari abamara kubyara abana bakabasigira ababyeyi babo, bo bakigira mu migi, ni ho usanga aho abaturage bateraniye ubona abakecuru bahetse impinja wamubaza uti: ‘uwo uhetse ni uwawe?’ Ati: ‘ni umwuzukuru, umwana wange yaramutaye sinzi iyo aba.’
Inama y’Igihugu y’urubyiruko nikaze ingamba zo kwegera urubyiruko ruri mu nzego z’amadini n’amatorero ibakangurire gahunda za Leta zo kugira umuryango ubayeho neza, ushoboye kandi ufite umudendezo, kuko hari abizezwa ko Imana izabaha kubyara ikazabarera (Niyorurema, Niyirera, Hakuzimana…..), bagashinga ingo batiteguye, batasezeranye, bagatandukana uko bishakiye, abana babyaye bakandagara.
Inama y’Igihugu y’Abagore nayo irusheho gukangurira ababyeyi kwitabira Umugoroba w’Ababyeyi kugira ngo hakorerwe ubukangurambaga busobanurira ababyeyi uko bakwiriye kwita ku bana babo, bahabwa indyo yuzuye, kuzuzanya mu muryango, kugira ngo ababyeyi bombi bafatanye mu guteza imbere urugo rwabo.
