Mu kwezi gushize kwa gatanu, leta 44 zagejeje ibirego mu nkiko zirega kompanyi zikora imiti ko zimaze imyaka zigambana mu gushyiraho ibiciro by’imiti ku nyungu za bamwe.
Kugabanya ibiciro by’imiti yari imwe mu ntero ya Donald Trump ubwo yiyamamarizaga kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika. Iyi ntero yashyigikiwe n’abademokarate ndetse n’abo mu ishyaka rye ry’abarepubulikani ariko impande zombi kugeza ubu ntiziremeranywa uko byakorwa.
Umuti wa Truvada ushobora kurinda kwandura SIDA mu gihe wafashwe, ugura amadolari $8 muri Australia mu gihe muri Amerika ukagura amadolari $2000.
Mu kwezi gushize, Alexandria Ocasio-Cortez uhagarariye abo mu ishyaka ry’abademokarate, yagaragaye muri videwo yotsa igitutu umuyobozi wa rumwe mu nganda zikora imiti amubaza impamvu imiti igabanya ubukana bwa SIDA igura amadorari 8 muri Australia, muri Amerika ikagura amadorari 2000.
Ubushakashatsi bw’ikigo Commonwealth Foundation bwagaragaje ko ibiciro by’imiti muri Amerika biri hejuru kurusha iby’ahandi hose ku isi.
Umuryango w’ubufatanye mu bukungu n’iterambere wa Organization for Economic Cooperation and Development (OECD), wagaragaje ko Umunyamerika akoresha ikigereranyo cy’amadorari 1200 ku mwaka agura imiti yandikiwe na muganga, kikaba ari cyo kiri hejuru cyane ku handi hose ku isi.
Kuvura ubwoko bwa kanseri yo mu maraso izwi nka leukaemia ukoresheje bumwe mu bwishingizi bukoreshwa muri Amerika, bigera ku madolari ibihumbi 70, muri Mexique bikagera ku madolari 2000 naho muri Colombia bikaba ari amadolari 1100.
Umuti wo gutera abarwayi b’indwara y’isukari (diabète) witwa insuline, ugura amadorlari $38 muri Canada, muri Amerika ukagura amadolari $200.
Umuti witwa Kymriah ukoreshwa mu kuvura ubwoko bwa kanseri bwitwa lymphoma yibasira abasirikare b’umubiri, ushobora kugera ku madorari ibihumbi $475,000 naho ubuvuzi bwo kwita ku ndwara karande yo kuvirirana bwo bushobora kugera kuri hagati y’amadolari ibihumbi $580,000 n’ibihumbi $800,000 ku mwaka.
Ubwo yiyamamazaga, Trump yasezeranyije kugabanya ibiciro by’imiti
Ni inde ubasha kwishyura ibi biciro by’umurengera?
Urwego ruhagarariye abakora imiti bose muri Amerika rwa Pharmaceutical Research and Manufacturers of America (Phrma), ruvuga ko urebye “nta n’umwe” wishyura ibi biciro ahubwo hari uburyo bw’ubwishingizi bunyuranye bubyishyura.
Ikibazo gishingiye ku kuba hari Abanyamerika barenga miliyoni 27,000,000 badafite ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) ubwo ari bwo bwose, bivuze ko bagomba kwiyishyurira ibyo biciro.
Gusa n’abari mu bwishingizi hari ikiguzi batanga kitari gito. Hari inyigo zagaragaje ko abenshi kibananira ntibabashe kugura imiti, kugura micye cyangwa kujya kuyigura hanze y’Amerika.
Phrma ivuga ko ikoresha ubuhanga bugezweho kandi buhenze mu gutunganya iyi miti.
Inganda zikora imiti zivuga ko ibiciro byayo bihuye n’igiciro cyo guhanga udushya n’ubushakashatsi bikoreshwa mu kuyikora
Gusa Inmaculada Hernández wo mu kigo cy’imikorere n’imitangire y’imiti muri Kaminuza ya Pittsburgh, avuga ko hari imiti igihenze cyane kandi yarakozwe mu myaka myinshi ishize.
‘Ni ku nyungu za bamwe’ Abanyamerika bamwe bavuga ko hari abantu bikorera n’ibigo bimwe bya leta bashobora imari mu by’imiti ku bwumvikane n’abanyapolitiki ku buryo ibiciro byayo bizaba biri hejuru.
Ikinyamakuru cya BBC dukesha iyi nkuru, kivuga ko muri Amerika hari abantu barenga miliyoni 27 batagira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).
Mu kwezi gushize Alexandria Ocasio-Cortez yabajije umuyobozi w’ikigo gikora imiti impamvu imiti igabanya ubukana bwa SIDA ihenze kandi leta ari yo yashoye amafaranga y’abaturage mu kuyikora.
Yagize ati: “Twebwe rubanda, ni twe twakoze iyi miti. Ni twe twishyuye ikorwa ryayo. Ariko ni natwe igaruka igahenda.”
Abarwanya iby’ibi biciro bavuga ko batumva impamvu ingengo y’imari ya rubanda ijya mu gukoreshwa imiti igaruka igahenda, bakabona ko hari ibihishwe muri iyi mikorere n’imicururizwe y’imiti ku nyungu za bamwe.
