Ushobora kuba wajyaga ukunda kwibaza impamvu iyo umuntu akata ibitunguru, iteka azana amarira mu maso kandi bikaba atari ku bushake bwe.
Impuguke muby’Ubutabire(Chimie) zivuga ko ibi biterwa nuko iyo umuntu akata igitunguru kizamura aside(Acide) yitwa “Acide Sulfuriqueˮ itumuka (volatile) igatera imvubura z’amarira, kuyavubura ari nacyo gituma umuntu uri kugikata azana amarira aribyo bita “Irrite les glandes lacrymalesˮ mu ndimi z’amahanga.
Dr. Duane Mellor impuguke muri Kaminuza ya Coventry University yo mu gihugu cy’UBwongereza avuga ko ingano y’iyo “acide sulfuriqueˮ izamurwa n’igitunguru aba ari nke kandi ngo nta burozi buba buyirimo.
Dr. Mellor asobanura ko ibitunguru bimwe bitera kuzana amarira make , ibindi bigatuma ubikata azana amarira menshi bitewe n’ubutaka byahinzwemo.
Ati : “Ibitunguru byahinzwe mu butaka burimo ikinyabutabire cya ‘Soufre’ nyinshi nibyo bituma ubikata azana amarira menshi, mu gihe ibyahinzwe ku butaka burimo iki kinyabutabire gike nk’ibitunguru by’ibara ry’umutuku cyane cyane aribyo bitera kuzana amarira make ugereranyije n’ibindi.ˮ
Usibye kuba iyi aside ituma ukata igitunguru azana amarira mu maso, ngo nta zindi ngaruka bitera.
Nubwo ibi bidatera ingaruka ariko, ngo hari ubundi buryo bwo kubirinda kubo bibangamira, nko kubishyira(Ibitunguru) mu mazi ashyushye mbere yo kubikata, kubishyira ahantu hakonje nko muri Firigo(réfrigérateur ou au congélateur) mbere yo kubikata.
Ushobora kandi kubibika ahantu hakonje kandi hatagera urumuri cyangwa kubikata ufite umwambi mu menyo, ibi byose ngo umuntu akaba yahitamo uburyo bumworoheye yifashisha.
