Amakuru

Kwambara agapfukamunwa ntibikiri itegeko mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

 

Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Gicurasi 2022.

 

Iyi nama yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.

 

Igira iti “Ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.’’

 

Imwe mu ngamba zikomeye zakuweho ni ijyanye no kwambara agapfukamunwa.

 

Igira iti “Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora, abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Abaturage barakangurirwa kandi gukomeza kwipimisha kenshi no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.’’

 

Ubwo Covid-19 yibasiraga Isi, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwafashe ingamba zo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

 

Mu ngamba zafashwe harimo kwambara agapfukamunwa, byagizwe itegeko kuva muri Mata 2020.

 

U Rwanda rwakuyeho agapfukamunwa mu gihe Covid-19 isa n’iyacogoye. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa Gatanu igaragaza ko mu bantu 6702 bapimwe icyenda aribo basanganywe iki cyorezo gusa.

 

Iri gabanuka rifitanye isano n’umubare w’abaturarwanda bamaze gukingirwa. Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhabwa dose ya mbere ni 9.028.849, abafashe ebyiri ni 8.494.713 naho abafashe dose ishimangira bangana na 4.371.568.

 

Abaturarwanda bongeye kwibutswa kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi (harimo no kwemererwa kugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange).

 

Inama y’Abaminisitiri isobanura ko kwikingiza byuzuye ari uguhabwa inkingo ebyiri ndetse n’urwo gushimangira ku bujuje ibisabwa (nyuma y’amezi atatu umuntu ahawe ahawe urukingo rwa kabiri).

 

Yanibukije ko abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje lkibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (Rapid test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka.

 

Iti “Abo bagenzi bongera gupimwa bakigera ku kibuga cy’indege (Rapid test), biyishyuriye. Abagenzi bose bava mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (Rapid cyangwa PCR test, hashingiwe ku bisabwa n’igihugu bagiyemo) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abanyarwanda bose bava mu gihugu bagomba kuba barakingiwe Covid-19.’’

 

U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukuraho kwambara agapfukamunwa nk’itegeko nyuma y’ibindi bihugu birimo Amerika, Ghana, Ireland n’u Bufaransa.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 + 4 =


To Top